Nyanza: Inkongi y’umuriro yangije ibintu bifite agaciro karenga miliyoni 19
Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Rurangazi riherereye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ku mugoroba wa tariki 28/02/2012 yangije ibintu bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 19; nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’uwo murenge tariki 02/03/2012.
Nyuma y’igikorwa cyo kubarura ibyangijwe n’iyo nkongi y’umuriro cyatangiye kuva mu gitondo tariki 29/ 02/2012, umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, Mutabaruka Paulin, yavuze iyo nkongi y’umuriro yateje igihombo kinini ku baturage bo muri uwo murenge.
Yabisobanuye atya: “ Abasenyewe bari bafite aho bageze biteza imbere ariko kubera inkongi y’umuriro yabasubije mu cyiciro cy’abatishoboye|”.
Umuyobozi w’umurenge wa Nyagisozi avuga ko abakozweho n’inkongi y’umuriro bagiye gufashwa kongera kwisuganya bagatera indi ntambwe babifashijwemo na gahunda ya VUP ikorera muri uwo murenge kuko hari bamwe basizwe iheruheru n’iyo nkongi.
Iyo nkongi y’umuriro yatewe n’igishirira cyasimbukiye mu ijerekani ya peterori yari muri imwe mu nzu z’imbaho zo muri iryo soko maze izindi nkayo zirashya zirakongoka; nk’uko byemezwa n’ababyiboneye imbona nkubone.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|