Nyanza: Ingabo zavuye ku rugerero n’izifite ubumuga bahawe inkunga y’ibikoresho by’imyuga
Umushinga wo guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bugamije gufasha abantu basezerewe mu ngabo n’abandi bafite ubumuga ECOPD) wahaye inkunga y’ibikoresho bitandukanye ingabo n’abafite ubumuga bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ibyo bikoresho bahawe kuri uyu wa kabiri tariki 06/11/2012 byiganjemo ibyo kubafasha mu gusudira byahawe abanyamuryango b’ishyirahamwe ryitwa “Abanyamurava” ryibumbiyemo abahoze ari ingabo zavuye ku rugerero n’abafite ubumuga.
Mbere y’uko bahabwa ibyo bikoresho babanje guhugurwa mu gihe cy’amezi atandatu ku birebana n’umwuga wo gusudira; nk’uko Bimenyimana Celestin ukuriye iryo shyirahamwe ryabo yabivuze.

Perezida w’ishyirahamwe “Abanyamurava” asobanura ko ibyo bikoresho bahawe bizabafasha kwifasha batarinze kugira uwundi batega amaboko. Agira ati: “ibikoresho by’ibanze twahawe bizadufasha kugera ku bintu byinshi uko umushinga wacu uzagenda waguka mu minsi iri imbere”.
Gasana Richard umukozi ushinzwe gutanga amahugurwa ku ngabo zavuye ku rugero n’abafite ubumuga mu muryango wa JICA yavuze ko ibyo bikoresho batanze ku banyamuryango b’ishyirahamwe “ Abanyamurava” bifite agaciro gasaga amafaranga ibihumbi 900.
Abavuye ku rugerero n’abafite ubumuga bahabwa amahugurwa mu myuga itandukanye irimo ubudozi, ubuhinzi, gusudira, ubukanishi, gutunganya imisatsi n’ibindi bibafsha gusubira mu buzima busanzwe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|