Nyanza: Ingabo z’Inkeragutabara zatangiye gushyikiriza abarokotse Jenoside amazu zabubakiye
Umugaba mukuru w’Inkeragutabara RDF Reserve Force yaraye atangiye igikorwa cyo gushyikiriza by’agateganyo imiryango y’abarokotse Jenoside yo mu 1994 amacumbi Inkeragutabara zabasaniye, igikorwa cyatangiriye mu karere ka Nyanza ejo kuwa 05/09/2013.

Muri iyi gahunda Umugaba mukuru w’inkeragutabara Lt Gen Fred Ibingira, umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah n’itsinda ry’abatekinisiye mu bwubatsi bari kumwe basuye amazu atatu muri 19 yasanwe n’Inkeragutabara, bishimira uko yubatswe kandi bayamurikira by’agateganyo abarokoste Jenoside bazayaturamo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyanza.
Aya macumbi ahenshi atuwemo n’abakecuru basigaye ari inshike nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda. Mukarubayiza Thacianna ni umwe mu bahawe inzu, akaba yagaragaje ko yishimiye cyane kuba abonye aho kuba heza kandi hajyanye n’igihe, dore ko yavuze ko ngo yari amaze igihe aba mu nzu ishaje yahoraga yikanga ko izamugwaho.

Yagize ati “Ubu ndumva nduhutse kandi umutima wanjye uratekanye kuko ntazongera kwikanga ko inzu yangwaho, mbonye aho nzajya nugama imvura n’izuba ntahangayitse, murakoze murakabyara.”
Abubakiwe aya mazu batangiye kuyaturamo kuva ejo kuwa 05/09/2013 ariko ngo bayashyikirjwe ku buryo bw’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ibizagenda biyakosorwaho kugeza yuzuye neza bakazayashyikirizwa burundu.
Bimwe mu byo ayo mazu agomba gukosorwaho kugira ngo bene yo bayahabwe burundu ni ugushyiramo inzugi zikomeye mu byumba, kongeraho imireko y’amazi n’ibigega bibika amazi ku buryo bwa kijyambere n’indi mirimo mike.

Ir Ntaganzwa Innocent ushinzwe iby’ubwubatsi mu mutwe w’Inkeragutabara yavuze ko ayo mazu basuye yari yarangiritse cyane, ariko ngo yasanwe ku buryo bukomeye ku buryo abayahawe bazayabamo igihe kirekire batikanga ko yakongera kwangirika.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwamezo mu karere ka Nyanza, Ir Gatera Eric yavuze ko ibisigaye gukorwa kuri izo nzu aribyo bike kurusha ibyakozwe, kandi ngo bizakosrwa vuba. Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yashimiye ko ayo mazu namara kuzura burundu azafasha mu gucyemura ikibazo cy’amacumbi mu miryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bari bafite amacumbi yabasaziyeho.

Ir Ntaganzwa Innocent impuguke mu by’ubwubatsi mu mutwe w’Inkeragutabara yabwiye Kigali Today ko iyi gahunda yo gusanira abarokotse Jenoside amacumbi iri gukorwa mu turere twose tw’u Rwanda, bakazayashyikirizwa mu gihe cya vuba.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibazubake n’ubundi buracya bakazisenga; bakazitwika ndetse bakanazisahura.
big up maboko y’igihugu mukomeze mutwubake nkuko mwabirahiriye ntimugasaze turikumwe.
Bravo Reserve forces , all RDF members 4 ur contributions around the whole africa
Ko ntamazu mwatweretse...