Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye umwe abandi batatu barakomereka

Impanuka y’imodoka yabaye ku cyumweru tariki 22 Mata 2012 ahagana saa cyenda z’amanywa mu kagali ka Kagunga mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yahitanye umwe abandi batatu barakomeraka.

Iyo modoka yari yambaye puraki RAA 047U iri mu bwoko bw’amakamyo yipakurura. Umushoferi wari uyitwaye, Bakundukize Eminadabu w’imyaka 30 y’amavuko, arwariye mu bitaro bya Nyanza.

Bakundukize asobanura iby’iyo mpanuka muri aya magambo: “ Twari tuvuye mu murenge wa Ntyazo gutunda amabuye yo kubakisha n’uko imvura imaze guhita duhura n’umuhanda mubi wuzuyemo ubunyerere buduteza impanuka”.

Yakomeje avuga ko ubwo bari bageze hejuru ku musozi imodoka yanyereye ikaruhukira mu gishanga. Abari muri iyo modoka uwitwa Bakundukize Samuwel yahise apfa abandi batatu barakomereka.

Umwe muri bo witwa Mpuzuyambaje Viateur bakeka ko yamusigiye ubumuga buzahoraho. Yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare mu karere ka Huye ari intere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka