Nyanza: Ihohoterwa rikwiye kurandurwa rikaba amateka –Minisitiri Gasinzigwa

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa aravuga ko ikibazo cy’ihohoterwa mu muryango nyarwanda gikwiye kurandurwa kugeza ubwo gihinduka amateka.

Ibi yabivuze tariki 2 Mata 2015 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza n’ubuyobozi bwaho mu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe imiyoborere.

Min Gasinzirwa asaba Abanyenyanza kurwanya ihohotera iwabo mu miryango.
Min Gasinzirwa asaba Abanyenyanza kurwanya ihohotera iwabo mu miryango.

Minisitiri Gasinzigwa unashinzwe kureberera Akarere ka Nyanza muri Guverinema y’u Rwanda yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikaba amateka mu Rwanda.

Yabivuze agira ati “Nta muryango ukwiye kuba mu buzima bubi buturutse ku ihohoterwa ryo mu muryango buri wese agomba kugira uruhare mu kurirwanya rigahinduka amateka”.

Umuryango RWAMREC ushinzwe kurwanya ihohoterwa werekanye mu mukino ko rigira ingaruka mu muryango.
Umuryango RWAMREC ushinzwe kurwanya ihohoterwa werekanye mu mukino ko rigira ingaruka mu muryango.

Ku bwe ngo abagize umuryango bagomba kubaho babanye neza kandi bagafatanya gushaka iterambere ryabagirira akamaro ndetse n’Igihugu cyose muri rusange.

Agaruka ku bikorwa byakozwe mu kwezi kw’imiyoborere, yasabye ko ibibazo byakemuwe nabyo biba amateka ngo ababishinzwe bakirinda ko bihora bigaruka kandi harabayeho igikorwa cyo kubikemura.

Yunzemo agira ati “Ibibazo byakemuwe ntabwo bikwiye guhora bigaruka ngo bikemurwe uyu mwaka hanyuma n’undi uzakurikiraho byongere bigaruke ari bya bindi, kuko ubwo nta cyaba cyarakemuwe”.

Abayobozi basabwe guharanira ko ibibazo byakemuwe bitazagaruka.
Abayobozi basabwe guharanira ko ibibazo byakemuwe bitazagaruka.

Isozwa ry’ukwezi kwahariwe imiyoborerere mu karere ka Nyanza ryaranzwe n’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere bahakorera, beretse abaturage serivisi batanga ndetse berekana n’uruhare bagize mu gutuma akarere kihuta mu iterambere umuturage abigizemo uruhare.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu rwanda ubona urugamba rwo kurwanya ihohoterwa ubona tugenda tubitsinda kuburyo mu myaka mike bizaba ari amateka

nathalie yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

mu muryango nyarwanda turashaka ko ihohoterwa rishira burundu maze abanyarwanda bakabasha kubana mu mahoro

apolo yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka