Nyanza: Ihohoterwa rikwiye kurandurwa rikaba amateka –Minisitiri Gasinzigwa
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa aravuga ko ikibazo cy’ihohoterwa mu muryango nyarwanda gikwiye kurandurwa kugeza ubwo gihinduka amateka.
Ibi yabivuze tariki 2 Mata 2015 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza n’ubuyobozi bwaho mu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe imiyoborere.

Minisitiri Gasinzigwa unashinzwe kureberera Akarere ka Nyanza muri Guverinema y’u Rwanda yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikaba amateka mu Rwanda.
Yabivuze agira ati “Nta muryango ukwiye kuba mu buzima bubi buturutse ku ihohoterwa ryo mu muryango buri wese agomba kugira uruhare mu kurirwanya rigahinduka amateka”.

Ku bwe ngo abagize umuryango bagomba kubaho babanye neza kandi bagafatanya gushaka iterambere ryabagirira akamaro ndetse n’Igihugu cyose muri rusange.
Agaruka ku bikorwa byakozwe mu kwezi kw’imiyoborere, yasabye ko ibibazo byakemuwe nabyo biba amateka ngo ababishinzwe bakirinda ko bihora bigaruka kandi harabayeho igikorwa cyo kubikemura.
Yunzemo agira ati “Ibibazo byakemuwe ntabwo bikwiye guhora bigaruka ngo bikemurwe uyu mwaka hanyuma n’undi uzakurikiraho byongere bigaruke ari bya bindi, kuko ubwo nta cyaba cyarakemuwe”.

Isozwa ry’ukwezi kwahariwe imiyoborerere mu karere ka Nyanza ryaranzwe n’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere bahakorera, beretse abaturage serivisi batanga ndetse berekana n’uruhare bagize mu gutuma akarere kihuta mu iterambere umuturage abigizemo uruhare.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu rwanda ubona urugamba rwo kurwanya ihohoterwa ubona tugenda tubitsinda kuburyo mu myaka mike bizaba ari amateka
mu muryango nyarwanda turashaka ko ihohoterwa rishira burundu maze abanyarwanda bakabasha kubana mu mahoro