Nyanza: Icyemezo cy’umugayo cyatangiye gutangwa ku bayobozi bafite imikorere mibi

Mu karere ka Nyanza hatangiye gutangwa icyemezo cy’umugayo kigenewe abayobozi bafite imikorere mibi mu nzego z’ibanze; nk’uko byagaragaye mu muhango wo gutanga ibyemezo by’ishimwe n’umugayo wabaye tariki 14/06/2012.

Uwo muhango wabereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza aho abakuru b’imidugudu icyenda igize akagali ka Gatagara muri uwo murenge bahawe ibyemezo by’ishimwe ku bakoze neza n’iby’umugayo ku bafite imikorere mibi.

Icyemezo cy’umugayo cyegukanwe n’uwitwa Ruhanika Alphred uyobora umudugudu wa Nyamiyaga mu kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza mu gihe indi midugudu umunani isigaye yahawe icyemezo cy’ishimwe kuri buri mukuru w’umudugudu.

Usibye kuba icyo cyemezo mu mvugo yacyo cyagaye uwo muyobozi cyari gitandukanye n’ibindi byemezo by’ishinmwe byatanzwe kuko umutwe wacyo wari wandikishije ibara ry’umutuku mu gihe ibindi byishimwe byari mu ibara ry’ubururu.

Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza niwe ubwe witangiye ibyo bihembo ku bayobozi bashimwe n’uwagawe ku bw’imikorere ye idahwitse.

Murenzi Abdallah umuyobozi w'akarere ka Nyanza ashimira abayobozi bakora neza. Icyemezo cy'abitwaye neza cyanditse mu ibara ry'ubururu.
Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza ashimira abayobozi bakora neza. Icyemezo cy’abitwaye neza cyanditse mu ibara ry’ubururu.

Icyemezo cy’umugayo kikimara gutangwa Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yashimiye abakoze neza muri rusange abasaba gukomeza gutera intambwe ubudasubira inyuma.

Yagarutse ku muyobozi w’umudugudu wa Nyamiyaga mu kagali ka Gatagara wahawe icyemezo cy’umugayo asaba ko yakoresha imbaraga afatanyije n’abaturage ayoboye bakarushaho gutera imbere nk’uko bimeze mu yindi midugudu igize ako kagali.

Yakomeje ashimira imidugudu imwe n’imwe yerekanye udushya mu karere cyane cyane mu mihigo yo kwegeranya ubutaka bahinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe no guhinga ku buryo bujyanye n’igihe.

Ruhanika Alphred, umukuru w’umudugudu wa Nyamiyaga wahawe icyemezo cy’umugayo yavuze ko umugayo yahawe awemera. Yabivuze atya: “ Hari abakeka kuryamirwa mu mitangire y’ibihembo ariko njye umugayo nahawe ndawemera”.

Yashyize mu majwi abaturage ayoboye avuga ko imyumvire yabo idasobanutse bityo akaba arizo ngorane z’umugayo batangiye guhabwa ku mugaragaro. Yagize ati: “Ikibazo si icyanjye gusa ahubwo n’abaturage nyoboye nabo si shyashya mu birebana n’umugayo twahawe”.

Ruhanika Alphred yerekana icyemezo cy'umugayo yatahanye.
Ruhanika Alphred yerekana icyemezo cy’umugayo yatahanye.

Umusaza witwa Nturambirwe Ezekias ni umuturage utuye muri uwo mudugudu wa Nyamiyaga wahaye icyemezo cy’umugayo. Avuga ko we atavuga rumwe n’abatanze icyo gihembo ngo kuko ibyo bakora ahandi nabo babikora.

Mu mvugo ye yagize ati: “Niba ari imihanda bareba natwe turayifite, uturima tw’igikoni natwe turadufite. Ubu se bashingiye kuki baduha icyemezo cy’umugayo?”

Habimana Wencesilas nawe utuye mu mugudugu wa Nyamiyaga yamaganiye kure cyane icyo cyemezo cy’umugayo cyatashye mu mudugudu wabo. Ati “uriya mugayo twabonye watewe no kugira abagize komite nyobozi mbi bita ku nyungu zabo kurusha iz’abaturage bayoboye”.

Ku bwe asanga kiriya cyemezo cy’umugayo cyatanzwe gikwiye kwitirirwa umuyobozi w’umudugudu wabo ariko nticyitirirwe abaturage bose kuko gikojeje isoni. Yifuje ko abagize komite nyobozi y’umudugudu wabo bahindurwa bakazana abandi bafite amaraso mashya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

nyanza nibere utundi turere ikitegererezo cyo guhemba no kugaya atari mumagambo gusa.iyo mpamya bunebwe mukubaka urwagasabo uwo bagabo yahawe uko abyutse azajya ayibona kdi mpamyako yamugiye no kumutima ahubwo mumwitege umwaka utaha azaba uwambere mukarere kose.gutanga impamya shimwe n’impmya bunebwe kubayobozi ndabishimye.

Rwanda Rugari yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Uwo bagaye rwose nagendeeee!!! Icyo ntabo ari ikintu cyo gushinikira. N’imana izamuhana

yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Umuco wo gushima abakoze neza no kugaya abakoze nabi ni mwiza muri rusange kuko utuma habaho impinduka nziza buri wese agakora aharanira kugera ku byiza abandi bamurusha.

ariko biba bibi cyane iyo uwakoze neza usubiye inyuma kandi bigashimisha iyo uwagawe akoze neza kurushaho

Mukomerezaho bana b’i Nyanza

yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka