Nyanza: Ibigo by’imali birasabwa kudaheza ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu kubaha inguzanyo

Nyuma yo kubona ko ba rwiyemezamirimo bakiri bato bagorwa no kubona ingwate maze bikabavutsa uburenganzira bwo kubona inguzanyo umuryango GVEP International wahuguye abayobozi b’imirenge SACCOs yo mu karere ka Nyanza basabwa kutagira uruhare mu kubaheza.

Ayo mahugurwa yakozwe tariki 18/12/2013 akitabirwa n’abayobozi b’ibigo by’imirenge SACCOs bagaragarijwe uburyo ba rwiyemezamirimo bakiri bato bagiye kujya batangirwa ingwate zo kubafasha gukora imishinga iciriritse yo gusharija amatelefoni hifashishijwe imirasire y’izuba.

Loriane Rwema ukorera umuryango GVEP International yabisobanuye ko mu bihugu bitandukanye uyu muryango ukoreramo nka Tanzaniya abantu bamaze gukizwa n’ubu bucuruzi bivana mu bukene bwari bubugarije.

Yagize ati: “Uburyo bwo gusharija amatelefoni hakoreshejwe imirasire y’izuba bworoheye uwabukoresha wese kuko ku munsi yinjiza amafaranga menshi kandi nta ngufu byamutwaye n’igishoro kinini kuko izuba ryirirwa riva ahubwo hakabura abaribyaza umusaruro”.

Bamwe mu bayobozi b'imirenge SACCOs yo mu karere ka Nyanza bahugurwaga.
Bamwe mu bayobozi b’imirenge SACCOs yo mu karere ka Nyanza bahugurwaga.

Ubwo uyu mukozi wa GVEP International yamaraga impungenge abo bayobozi b’imirenge SACCOs yavuze ko abo bizajya bigaragara ko bateguye neza iyo mishinga yabo yo gusharija amatelefoni hakoreshejwe imirasire y’izuba bazajya bishingirwa mu kigega cy’ingwate.

Ati: “Icyo twe dushinzwe ni uguhuza abafite iyo mishinga n’ibigo by’imali ndetse no kubakorera ubuvugizi kugira ngo bahabwe inguzanyo zo kubateza imbere”.

Twahirwa Innocent witabiriye ayo amahugurwa avuga ko barushijeho gusobanukirwa n’amahirwe ari mu gusharija amatelefoni hakoreshejwe imirasire y’izuba.

Ngo kuba uwo mushinga usaba amafaranga make atarenze ibihumbi ijana kandi nyiri umushinga akaba yishingirwa n’ikigega cy’ingwate birabaha icyizere mu bigo by’imali cyo kuba batanga inguzanyo ku buryo bworoshye kuri abo ba rwiyemezamirimo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka