Nyanza: Hatwitswe ibikoresho bivugwa ko byifashishwaga mu kuroga
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bufatanyije na polisi, batwitse bimwe mu bikoresho bivugwa ko byifashishwaga mu kuroga.
Byatsiwtswe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2015. Ni iby’imiryango icyenda ituye mu midugudu ya Kamabuye na Cyumba mu tugari twa Cyerezo na Nkomero.
Ibyo bikoresho byatwitswe birimo uducuma dushaje, amahembe ariho imigozi n’udukono turimo ibintu bitazwi neza. Harimo kandi utuntu tumeze nk’amagufa y’abantu n’ibindi bikoresho bitandukanye bigoye kumenya amoko yabyo n’icyo bikoreshwa.

Gutwika ibi bikoresho byasabwe na bamwe mu baturage bagiye bashyira mu majwi iyi miryango ko ibyifashisha mu kubarogera abantu.
Amajwi y’abaturage basabaga ko ibyo bikoresho bitwikwa, yabishingiye ku musore witwa Rukundo Mwiseneza Etienne wari umunyeshuli mu ishuli rikuru rya KIST, wagize uburwayi bwo mu mutwe bakaba babishinja iyo miryango ko ariyo ibigiramo uruhare.
Uwimana Jeannette umwe mu bantu basabye ko ibyo bikoresho bitwikwa yatangaje ko amaze imyaka 8 arwaye imihango idakira akemeza ko yarozwe na bamwe muri iyo miryango yari itunze ibyo bikoresho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo n’inzego z’umutekano zirimo polisi, baganirije abagize iyi miryango ikekwamo kuroga, nyuma biyemerera ubwabo ko ibyo bintu bitwikwa kugira ngo habeho ihumure mu baturage.
N’ubwo iyi miryango icyenda yemeye ko ibi bikoresho bitwikwa, ihakana amarozi ishinjwa kandi igasobanura ko ibikoresho byayo ntaho byari bihuriye n’amarozi.
Umwe mu bagize iyo miryango icyenda yari ifite ibyo bikoresho, akaba ari n’umuyobozi w’ishuli ribanza mu karere ka Nyanza wirinze ko amazina ye atangazwa, yari yasabye ko ibyo bikoresho bitatwikwa kuko bidakoreshwa mu kuroga, ahubwo biranga umurage w’ibisekuruza byabo.
Yagize ati “Ibikoresho byacu ni iby’igisekuru nta mpamvu yo kubitwika kuko nta gihamya ifatika iriho igaragaza ko bikoreshwa mu kuroga”.
N’uwbo ibyo bikoresho byatwistwe, kugeza ubu nta muntu n’umwe abinyujije mu bushakashatsi wabashije kwemeza ko ibyo byose byari bifite aho bihuriye n’amarozi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana yanjye kuki abarozi bahawe intebe na leta koko kandi bagiye kuzatumara gusa ibyo bikoresho nibitwikwe rwose kandi abarozi nta juru bazabona Imana izabatwika . biragoye nkumuntu utari Wa rwara uburozi ch ngo arwaze uburozi kugirango yumveko abarozi babaho.
aha hantu ni hafi y’iwacu,mperutseyo ariko ngo bararoga cyane pee.ariko handitswengo ababyiringira bazahwana nabyo.nta murozi uzabona Imana,ariko abajya kuraguza nabo ntibazayibona,kiranuka ugeze kugupfa Imana izaguha ikamba ry’ubugingo.
Mana tabara isi
Mwaramutse nakumirope biriyabikoresho bifashishaga abakera uriyamuyozi wishuri ribanza niguteyavugako ataribiro aha isiyashajepe
Kwemeza ko umuntu yarozwe byemezwa na muganga wenyine, si byiza rero guhamya umuntu icyaha kuko ibi bivamo no kwihorera,ni ukubyitondamo
Uwo muyobozi yitwa GATABAZI Zabilon akaba ari umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mpanga mu murenge wa Mukingo ho mu karere ka Nyanza.Binongeye nyina wuyu muyobozi ari muri ririya tsinda ry’abarozi 9. Njyewe ndabivuga nk’umuntu waruhari kuko hari umuvuzi gakondo wemewe n’ubuyobozi kd akaba ariwe wabishyize ahabona.
Ndashaka gusubiza uyu Emmanuel Pastor,rwose abo bantu ndabazi Uwo Gatabazi niba nyina aroga de Yari kubibwirwa n iki koko rimwe narimwe ntimukarebganye abana kuko nzineza ko abana buwo mukecuru ari inyanganga mugayo.gusa twasebye ababyeyi basebeje abana babo kdi biranababaje cyane.
nibabitwike,ndagaya iyo miryango,police nikomereze aho.
NJYEMBONA RYOSE,ABOBATU NIBARAMUKA BAHAMWE
NICYAHA BAGOMBA GUHANYWA BYINTANGARUGERO MURAKOZE
Abayobozi Bakozekiriya
Gikorwa Turabashima
Ahubwo Nibakomeze
Nomutundiduce Babacya
He.
Ntibyoroshye abarozi baratumaraho abantu leta ntiyemera amarozi kandi abantu bapfa tureba gusa birabaje kuba bashyigikiwe kandi bariho.
yoo uwo musore Rukundo turamusengera imana yo mwijuru hari na mugenzi we witwa safari biganye KIST nawe yahuye nubwo burwayi abarozi rero bamenye ko nta gihe bafite haba mwisi cg mwijuru nimubivemo imana yo gusenga irahari.
Ariko tujye tuvugisha ukuri kd dushishoze mubyo dukora, intebe yakinyarwanda, imbehe, ibase, imbabura, nibindi bikoresho mbona kuriyi foto bifite uruhe ruhare muburozi? niba muvugako ari abarozi mwari gufata ibyo bitako ari ibirozi mukabijyana kwa muganga akateba niba byahumanya abantu koko,aho guhubuka ngo mwangize ibikoresho byumuturage mubuswa bungana gutyo, si nshigikira abarozi ari ibyo dukora tugaragaze ko dutekereza, ubuse amabase yose muzayaca mugihugu cg imbabura ngo hatagira uzabikoresha mu kuroga??