Nyanza: Hari abasaba ko ingingo ya 101 mu itegeko Nshinga ihinduka kuri Perezida Kagame wenyine
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyabakamyi mu kaerere ka Nyanza, baravuga ko ingingo 101 mu itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igena manda y’umukuru w’Igihugu yavugururwa ariko bikaba kuri perezida Paul Kagame wenyine.
Babugejeje ku badepite babasuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2015, mu rwego rwo kumva ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko Nshinga rya Repulika y’u Rwanda.

Mu bitekerezo abaturage batanze babiha abadepite niho havuyemo n’ibyabavuga ko ingingo y’101 mu itegeko Nshinga ryo ku itari iki 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, yavugururwa ariko ngo hakagobekwamo ko Paul Kagame ari we wenyine ubyemerewe.
Benshi mu baturage batanze iki gitekerezo basaba ko cyazagezwa mu Nteko Nshinga amategeko y’u Rwanda kikigwaho, bavuga ko perezida Kagame ariwe wenyine bamaze kugirira ikizere cy’ubuyobozi bwiza bwiza bakifuza gukomezanya nawe.
Mukamanzi Esperance utuye mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza ni umwe mu baturage bumvikanye mu ijwi ryasabye ko iki cyifuzo cyo kuvugurura ingingo y’101, cyakorwa ariko bikemererwa Perezida Paul Kagame wenyine.
Yagize ati “Perezida Paul Kagame niwe wagaragaje ubudasa mu ba perezida bose bayoboye u Rwanda rero no mu itegeko Nshinga ryacu twamuvugamo by’umwihariko ko yemerewe kuyobora manda zirenze ebyiri nk’umwihariko we kubera agaciro tumuha.”

Ndagijimana Jean Damascne utuye mu murenge wa Cyabakamyi wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, ari mu bifuje ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga yavugururwa, Kagame bakamusaba kuzongera kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2017.
Ati “ Mu gihe nari mfungiye icyaha cya Jenoside numvaga ko ntashobora kurangiza ibihano byanjye ngo nsubire mu muryango nyarwanda unyakire ariko perezida Paul Kagame yarabinkoreye.”
Umurenge wa Cyabakamyi ni umwe mu mirenge 10 mu karere ka Nyanza wabimburiwemo gahunda yo kwakirwamo ibitekerezo by’abaturage b’ingeri zinyuranye basaba ko ingingo ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga igena umubare wa manda z’Umukuru w’Igihugu yavugururwa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nkunze uko abaturage batanga ibyifuzo byabo nta mususu, birerekana ko banyuzwe n;imiyoborere ya Paul Kagame