Nyanza: FPR yirukanye burundu umukozi wayo kubera imyitwarire mibi

Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza wirukanye burundu Ntivuguruzwa Augustin bahimbaga “Kagina” wari umukozi uhoraho kubera imyitwarire mibi yamurangaga mu kazi irimo kwivanga mu murimo itamureba, no gukoresha izina ry’uyu muryango mu nyungu ze bwite.

Uyu Ntivuguruzwa yahawe ibaruwa imwirukana ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki 14/01/2015 ahita anatanga imfunguzo z’ibiro yakoreragamo byari ahahoze icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo i Nyanza, nk’uko amakuru yizewe agera kuri Kigali Today abihamya.

Ntivugiruzwa wirukanywe kubera imyitwarire mibi.
Ntivugiruzwa wirukanywe kubera imyitwarire mibi.

Aya makuru yahamijwe mu buryo budasubirwaho na Perezida w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza, Murenzi Abdallah ubwo yavuganaga na Kigali Today.

Yagize ati “Ayo makuru mumbajije y’uko uwari umukozi uhoraho wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza yirukanwe burundu niyo ahubwo ndibaza uburyo mumenyemo ayo makuru”.

Abazwa icyo uyu mukozi uhoraho w’umuryango wa FPR-Inkotanyi yaba yazize, Murenzi yasubije ko yazize ikibazo cy’imyitwarire mibi irimo kuba yivangaga mu kazi katamureba akanakoresha izina ry’uyu muryango mu nyungu ze no mu bikorwa biwusebya.

Perezida w'umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza yemeza ko Ntivuguruzwa yirukanywe ku mirimo ye.
Perezida w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza yemeza ko Ntivuguruzwa yirukanywe ku mirimo ye.

Perezida wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza yirinze kugira byinshi avuga ariko ahamiriza umunyamakuru wa Kigali Today ko uwari umukozi uhoraho w’uyu muryango mu Karere ka Nyanza yirukanwe mu buryo bwa burundu kuri uwo mwanya w’akazi.

Ku murongo wa telefoni ye igendanwa, Kagina nawe yabwiye Kigali Today ko yamaze kwirukanwa ndetse akaba yanashyikirijwe ibaruwa imusezerera burundu ku mwanya w’umukozi uhoraho w’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Mu magambo ye bwite yagize ati “Impamvu zashingiweho nirukanwa njye sinzemera” ubundi ntiyagira ikindi kirebana n’iyirukanwa rye yongeye gutangaza.

Ntivugiruzwa avuga ko impamvu zashingiweho yirukanwa atazemera.
Ntivugiruzwa avuga ko impamvu zashingiweho yirukanwa atazemera.

Ntivugiruzwa Augustin bita Kagina yamenyekanye cyane ubwo yari Umukangurambaga (encadreur) w’urubyiruko mu Karere ka Gisagara ndetse no mu Karere ka Nyanza. Yari azwi cyane mu bikorwa byinshi nko gushyushya aho urubyiruko ruteraniye mu itorero ry’igihugu n’ahandi habera inama.

Uyu mwanya w’umukozi uhoraho wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyanza awirukanweho yari awumazeho imyaka 10, ariko muri iyi minsi yari n’umunyeshuri urangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Amategeko ( Faculty of Law) muri INILAK, ishami rya Nyanza akaba yari na perezida w’umuryango w’abanyeshuri baho witwa INILAKSU.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Nyagasani,umenya ari ukurota sinzi ko iyi nkuru yaba ariyo ko KAGINA nawe yaba afite uwo akorera ubundi yigaragazaga ko ari we FPR ku buryo abantu babonaga amafutiye bakagirango nijko FPR iremye. Gusa ku rundi ruhande ntawabura kugaya FPR kuba yararetse uyu muntu agakomeza kwijandika mu bikorwa by’urukozasoni kandi ibirebera nkaho koko ariyo yabaga yamutumye.

Ariko rero nta gitangaje kirimo. Principe yo kureka les élites bakaba aribo bayobora abantu itakirangwa mu Rwanda FPR ikaba ariyo yayikuyeho ibi byateye ingaruka nk’izi Kagina yateje. Ubundi Kagina uko tumuzi si umuntu ukwiye kujya imbere yabantu ngo abayobore, si umuntu ukwiye kujya mu mwanya wo gufatamo ibyemezo, si umuntu ukwiye gukora akazi gasaba ubwenge.

NGENDAHAYO Elysé yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Iyi nkuru se n’impamo cyangwa n’urwenya!
Uzi ko uyu Kagina yarageze ku rwego rwo kwibonamo Chairman w’umuryango FPR mu Karere ka Nyanza kandi ari Umukozi uhoraho gusa wa FPR.Icyakora Mayor wa Nyanza akaba na Chairman wa FPR yigiriye inama yo kwigizayo Kagina naho ubundi yarikuzisanga avunika akorera umuryango ariko Kagina akabikuba na zero kubera imyitwarire ye mibi ihabanye cyane n’intore za FPR.Uzi ko Kagina na ba Gitifu b’imirenge bamutinyaga ngo atabakoraho raporo mbi.Utazi Kagina aramubarirwa.Imvugo ye n’ingiro byari bihabanye cyane.FPR yahombye byinshi mu gukoresha umukozi nk’uyu.Ni byiza ko agiye mbere y’amatora y’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere azaba mu mezi ari imbere.
Iterabwoba bwe abanyenyanza barariruhutse.

Birakwiye yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

nimba yarakoze amakosa yagombaga gusezererwa

gahima yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Imana Niyo Nkuru! Singizwa Mana kuko ukoresheje ubutabera bwawe butangaje maze urenganura benshi bagiriwe nabi n’uyu mugabo.Icyakora FPR irahungukiye,Akarere ka Nyanza karahumetse mbese muri make ibintu bigiye mu buryo.Bazashishoze maze bamusimbuze INYANGAMUGAYO nyayo izahanagura icyasha kibi Kagina asize I Nyanza.

Izabayo yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

ahaaaaa 10 ko ari myinshi da!yari yarenzwe niyihangane gutoba izinya ry’umuryango RPF birahanirwa, kuki ubundi atabanje ngo yongere yiyibutse indahiro yarahiye ko ngo nubundi iyo utatiye indahiro uba utatiye igihango kandi bitera umwaku niko numva ariko.
nashakire ahandi aracyari mutoya ariko kutwangiriza izina ry’umuryango wadukuye mu myobo no mumahanga tukaba ubu dufite ijambo kuwukoresha mungu zawe bwite sibyiza namba!

karasa yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Uyu Kagina yari yaratinze kwirukanwa kuko agira amanyanga menshi usibye ko abantu bamutinyiraga iteka kwihisha inyuma y’umuryanga.

Rwose FPR yarebye kure ntabwo ikwiye kwemerera uwariwe wese kuyitobera izina.

Angela yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Yooo imyitwarire ye imukozeho ahubwo bari baratinze kumwirukana .

rukwaya yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Kwirukana Kagina wari umukozi uhoraho wa FPR mu Karere ka Nyanza byari byaratinze .Yitwaraga nk’aho ariwe Chairman wa FPR maze agatera ubwoba abantu ndetse n’abatari abanyamuryango ba FPR.
Kwiyoroshya nibyo biranga Intore nyayo!

Tubanambazi yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

kagina twamwemeraga nkurubyiruko gusayitwayenabi kumunotawanyuma yivanga mukazi katarake

twagirayezu diogene yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

Kuva nabaho mbonye aho RPF ishyira mu gaciro. Uyu muntu yayogoje ikitwa Butare cyose. Yigize umuhinza kubera gukorera FPR. Ibi biri mu byatumye habaho n’abantu besnhi batiyumvamo RPF kubera ishusho uyu Kagina yagaragaje. Donc FPR yagiye ifatwa nk’akarima ke kandi abantu tukabona ko umuryango wose ari ko ubayeho. Mana nyirijuru, urakoze kubona Kagina nawe bigaragaye ko hari umuntu umuri hejuru wamufatira ibyemezo. Uyu muntu yabibye amacakubiri mu bantu b’icyahoze ari Mugusa iwabo, aho uturere tuziye akomeza kubiba amacakuriri muri Gisagara na Huye birumvikana n’i Nyanza. Ikigaragara habayeho ubushishozi ku muntu umwirukanye kuko ntabwo abantu batekerezaga ko Kagina nashyigurwa. Ni umuntu ugira iterabwoba ku bantu yitwaje umuryangO. Yijanditse muri gacaca afungisha abantu b’inzirakarengane kenshi abaziza ko ari abahutu gusa ndetse n’imitungo babaga bafite. Ibi byakorwaho iperereza ku manza nk’urw’uwitwa KAYISHARAZA waryoboraga uruganda rw’umuceri rwa Gikonko. Kagina ni umuntu mubi cyane. Imana yo mu ijuru irareba koko ibashije gukoresha RPF ikirukana kagina wagaragaje isura yayo mbi gusa. Kagina yigise indakoreka ku buryo butangaje ngaho rero niba koko RPF ifite ubushobozi kuri Kagina ninarenganure abo yarenganyije muri gacaca ndetse inaperereze ku ngano y’umutungo we cg umuvunyi amubaze ibyo atunze imvano yabyo. Bitumye noneho dushobora kujya muri RPF kuko Kagina ari mu batubuzaga kubera imyitwarire ye yo kwikanyiza.

RWANGOMBWA Innocent yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka