Nyanza: DAF arakekwaho gutorokana miliyoni zisaga 24
Nsabihoraho Jean Damascène, umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) mu Karere ka Nyanza arakekwaho gutorokana amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 24.
Amakuru aturuka mu bakozi b’Akarere ka Nyanza avuga ko batangiye kumubura kuva ku wa kane tariki ya 14 Gicurasi 2015 ndetse atabasha no kuboneka kuri telefoni yakoreshaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yemeje aya makuru avuga ko kugeza ubu bataramenya aho Nsabihoraho yaba aherereye.
Asubiza ibibazo by’umunyamakuru wa Kigali Today ku birebana nib nta mafaranga yaba yarabuze mu karere nyuma y’igenda rye

Yakomeje avuga ko nyuma y’itoroka ry’uyu mukozi barebye kuri konti y’Akarere ka Nyanza bagasanga hari amafaranga abura angana na miliyoni 24 n’ibihumbi 400 yabuze, igenzura rikagaragaza ko yashyizwe kuri konti ya Nsabihoraho Jean Damascène mu buryo budasobanutse.
Agira ati “Tumaze kubona irigiswa ry’ayo mafaranga twashyikirije ikirego polisi nk’urwego rw’ubugenzacyaha ngo budufashe mu iperereza ryaho yaba aherereye”.
Amakuru ubu akomeje guhwihwiswa muri bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyanza aravuga ko Nsabihoraho ubu ngo yaba ari mu gihugu cya Uganda.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyanza, SP Edouard Baramba nawe yemeje aya makuru avuga ko hari umukozi w’Akarere ka Nyanza waburiwe irengero, ndetse ko hari n’iperereza ngo hamenyekane aho yaba aherereye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bamufunze ariko