Nyanza: Abayobozi bamwe bimuwe abandi barekerwa aho bayoboraga
Kuva tariki 05/09/2014, imwe mu myanya y’ubuyobozi mu tugari n’imirenge byo mu karere ka Nyanza iraba ikorerwamo n’abantu bashya kubera guhinduranya abayobozi kwabayeho.
Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa kane tariki 28/08/2014, uku guhinduranya abayobozi b’utugari tumwe n’imirenge imwe n’imwe ngo bigamije kugira ngo abakozi b’akarere muri rusange barusheho gutanga umusaruro.
Icyakora bamwe mu bantu bakurikiraniye hafi iby’iri hindurwa ry’imwe mu myanya y’ubuyobozi mu mirenge n’utugari tugize akarere ka Nyanza bifuje ko amazina yabo atavugwa mu itangazamakuru, baravuga ko abahinduriwe aho bayobora bamwe muri bo byabaye nko kongera kubarwaza ngo barebe ko bagaragaza impinduka mu gutanga umusaruro mu kazi.
Umwe muri bo yagize ati “none se ni inde uhindura ikipe itsinda? Buriya bariya bagumye aho bakorera birerekana ko bahashoboye kandi bahatanga umusaruro ukwiye”.

Abazwa na Kigali Today niba iri hindagurwa ryaba ritakorewe abakozi bigaragara ko bajenjetse kubera ko hari bamwe byahwihwiswaga ko batabyishimiye, umuyobozi w’akarere yabihakanye avuga ko kuba bamwe mu bayobozi bahinduwe nta sano bifitanye no kuba aho bari basanzwe bakorera nta musaruro bagaragazaga, ngo kuko abahinduwe bose bari mu manota ya 90% nk’uko isuzumabushobozi bakorewe ribigaragaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza asobanura ko kuba umukinnyi yahindurirwa umwanya ariko agakomeza kuba mu ikipe ye ari ibintu bisanzwe kandi bitatuma hari abibabaza impamvu bahinduriwe aho bakoreraga cyangwa ngo ababyumvise babivugeho ibintu byinshi bitandukanye.
Yashimangiye ko uku guhinduranya bamwe mu bayobozi b’utugari n’imirenge bigamije gutuma akazi kagenda neza ndetse n’abaturage bakarushaho gutezwa imbere.
Yagize ati “Byose byakozwe mu nyungu z’akazi n’abaturage kuko nibo abakozi b’akarere ka Nyanza bose bakorera”.
Abayobozi bo mu tugari n’imirenge barebwa n’izi mpinduka bamaze kubimeyeshwa mu buryo bw’inyandiko basabwa kuva aho bakoreraga bakerekeza ahandi bimuriwe kubera impamvu z’akazi.
Mu karere ka Nyanza ihindurwa ry’abayobozi mu tugari n’imirenge ryaherukaga gukorwa tariki 20/07/2012, ubwo bisabwe n’inama Njyanama y’akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 8 kuri 10 bahindurirwaga aho gukorera ariko ikipe igakomeza kuba imwe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Guhinduranya abayobozi mu nzego zitandukanye ni ibisanzwe kandi biba bigamije kongera umusaruro n’imikorere isobanutse;si ukurwaza bamwe nk’uko hari ababibona gutyo.