Nyanza: Abasenyewe n’isanwa ry’umuhanda Butansinda-Busoro barasaba kurenganurwa
Abasenyewe n’isanwa ry’umuhanda Butansinda-Busoro mu mudugudu wa Busoro mu Kagali ka Masangano mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza baratabaza basaba kurenganurwa.
Uwo muhanda watangiye gukorwa tariki 27/02/2012 basenya inkuta n’inzu ubwazo mu buryo budasonautse; nk’uko bivugwa n’abasenyewe.
Abasenyeweho inkuta z’inzu bashinja ubuyobozi bw’umurenge wa Busoro ko bwabakoreye akarengane; nk’uko Sembagare Schadrack umwe mubangirijwe yabisobanuye.
Yagize ati “Inzu yanjye yubatswe muri 1976 hanyuma muri 1994 interahamwe zirayisenya ziransahura hanyuma mu w’1996 nibwo nongeye kuyisana ubuyobozi
bubireba ntibwagira icyo buvuga”.
Sembagare Schadrack akomeza avuga ko ibyo yakorewe ari agahomamunwa ndetse bikaba n’akarengane gakabije. Yabivuze atya “Natangajwe no kubona ubuyobozi bw’umurenge wacu bufata icyemezo cyo kunsenyera kandi ntako ntagize ngo niyubakire nirinda kubera igihugu cyanjye umutwaro”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busoro buvuga ko abasenyewe ari bo bakoze amakosa mu gihe bubakaga ayo mazu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Jean Pierre Nkundiye avuga ko tariki 23/02/2012 yandikiye amabaruwa abo bose barebwa n’icyo kibazo abamenyesha ko bazahura n’ikibazo cyo gusenyerwa kubera ko bubatse mu muhanda.
Yagize ati: “Muri iyo baruwa basabwe kwakira neza icyo cyemezo no gusana igice kizasigara kandi bakihutira gufata amazi ava ku nyubako zabo”.
Ibyo ngo bikubiye mu mabwiriza n’amategeko agenga imiturire mu Rwanda nk’uko ibaruwa yabandikiye ibigaragaza.
Abangirijwe n’iryo sanwa ry’umuhanda Butansinda- Busoro bavuga ko nta na rimwe bazihanganira ako karengane bakorewe bagasenyerwa amazu.
Bavuga ko ingaruka zose zizabaho bazaziryoza ubuyobozi bw’umurenge wa Busoro cyangwa buhitemo kubaha amafaranga y’ingurane.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje uwo muryango basenyeye wihangane gusa leta ijye imenya ko abayobozi bamwe nabamwe bahungabanya abaturage ndetse inabahane,ubwose wasana fondation inzu igihagaze biratangaje.
KO ubuyobozi aho kurenganura abaturajye nibo babarenganya nagahoma mumwa rwose birababaje pe
KO ubuyobozi aho kurenganura abaturajye nibo babarenganya nagahoma mumwa rwose birababaje pe