Nyanza: Abanyamuryango ba FPR basabwe kubaka u Rwanda rudahangarwa

Abitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri ahuje abahagarariye inzego z’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo basabwe kubaka u Rwanda rudahangarwa mu ruhando rw’andi mahanga.

Mu byo aya mahugurwa yibanzeho ni uguha abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi uburyo bwo kugira imyumvire imwe mu bijyanye n’amahame abagenga ndetse no kumenya gusesengura inyigisho zirebana n’umurongo ngenderwaho uganisha mu mpinduramatwara mu bukungu n’iterambere ry’igihugu.

Mukasine Marie Claire, Komiseri mu muryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu akaba ari nawe wafunguye aya mahugurwa yatangiye tariki 17/08/2013 mu karere ka Nyanza yavuze ko yitezweho kugaragaza impinduka mu bintu byinshi.

Muri izo mpinduka zitegerejwe kuri aya mahugurwa ni ukugira imyumvire irushijeho kuba myiza mu banyamuryango kandi ihesha isura nziza Abanyarwanda aho bava bakagera nk’uko Hon Mukasine yakomeje abisobanurira abo bari kumwe.

Uyu komiseri yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ubushake kuri buri munyamuryango abasanzwe bayifite ngo bakayihuza n’igihe tugezemo cy’iterambere.

Nk’uko komiseri yakomeje abisobanura amasomo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bazavana muri aya mahugurwa ajyanye n’imibereho yabo ya buri munsi aho basabwa kwitwara neza babera abandi urugero rwiza.

Hon Mukasine Marie Claire komiseri mu muryango wa FPR -Inkotanyi ku rwego rw'igihugu.
Hon Mukasine Marie Claire komiseri mu muryango wa FPR -Inkotanyi ku rwego rw’igihugu.

Yabivuze muri ubu buryo: “Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barasabwa kuba abatwararumuli”. Ngo buri gihe umunyamuryango agomba kwicara akisuzuma akareba niba imivugire ye yaba hari aho ihuriye n’ingiro.

Alphonse Munyantwali uyobora Intara y’Amajyepfo akaba na perezida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi muri iyo Ntara yabwiye abo banyamuryango ba FPR bari kumwe ko bagomba kwihesha agaciro mu bandi kandi abababonye bose bakabakuraho inyigisho zabagirira akamaro.

Ashingiye aho u Rwanda rwavuye ndetse naho rugeze rwiteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Munyantwali yavuze ko aho igihugu cyerekeza ari heza cyane bityo asaba abanyamuryango ba FPR gukomeza gushyigikira ibikorwa bimaze kugerwaho mu mibereho myiza n’ubukungu bw’Abanyarwanda.

Aya mahugurwa bitewe n’ubwinshi bw’abayarimo ari gukorerwa muri Dayenu Hotel na Heritage Hotel zose zibarizwa mu mujyi wa Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka