Nyanza: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ubutugari bongerewe ubumenyi mu igenamigambi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 51 tugize Akarere ka Nyanza kuva ku wa 05 Kanama 2015 bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri yo kubafasha gutyaza ubwenge mu birebana n’imitegurire y’igenamigambi rigamije gufasha abaturage mu kwihuta mu iterambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Habimana Kayijuka John, ayafungura yabasabye kuzayavanamo ubumenyi bufasha kwihutisha iteramebre aho bakorera.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'ubutugari two mu Karere ka Nyanza bahugurwa ku igenamigambi.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’ubutugari two mu Karere ka Nyanza bahugurwa ku igenamigambi.

Yagize ati “Aya mahugurwa agamije gutyaza ubwenge bwa ba gitifu kugira ngo bamenye ibikeneye gukorwa kandi abaturage babone umwanya wo kubigiramo uruhare”.

Avuga ko mu minsi ibiri aya mahugurwa azamara baziga icyo igenamigambi rivuze, ibirigize n’umwihariko rigira mu iterambere ry’abaturage.

Habimana Kayijuka John akomeza avuga ko mu gihe gito urwego rw’akagari ruzaba rugenerwa ingengo y’imari rukoresha bityo bitandukane n’amafaranga yoherezwaga ku murenge agakoreshwa mu tugari tuwubarizwamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwesero, Théophile Nizeyimana, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa ku mitegurire y’igenamigambi, avuga ko kuba bamenye uko bategura ibikorwa byabo n’igihe birangirira binyuze mu bumenyi barimo guhabwa bizafasha mu iterambere rirambye ry’aho bakorera.

Yagize ati “Itegurwa ry’igenamigambi rizanamo uruhare rw’umuturage ni igisubizo ku bibazo byose twahuraga na byo ariko ubu bibonewe igisubizo kubera ubumenyi tuzavana muri aya mahugurwa”.

Bampire Fortunée, Umuyobozi w’Akagari ka Nyundo mu Murenge wa Muyira, na we uri muri aya amahugurwa, yemeza ko nyuma yayo azabafasha mu mikorere igamije kwihutisha iterambere ry’abaturage na bo babigizemo uruhare.

Agira ati “Umunyamabanga nshingwabikorwa kuba ari umwe mu bantu bari hafi y’abaturage ntagomba gutana n’ubumenyi bujyanye n’itegurwa ry’igenamigambi kugira ngo rimufashe kugira aho ageza abaturage ayoboye”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubongerera ubumenyi ni byiza cyane bizatuma bakora neza cyane

Cyamatare yanditse ku itariki ya: 6-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka