Nyanza: Abahoze bigisha muri Koleji ya Kigoma barasaba kurenganurwa

Abarimu bahoze bigisha muri Koleji ya Kigoma iherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza baravuga ko bari mu nzira zigana inkiko basaba kurenganurwa nyuma y’uko iri shuli ryigenga ryisumbuye ryabambuye imishahara y’amezi atatu ndetse n’uduhimbazamusyi tw’amezi icyenda tw’umwaka ushize wa 2013.

Aba barimu bayobowe n’umwe muri bo witwa Mudagiri Espoir bavuga ko birukanwe ikitaraganya n’umukoreasha wabo atubahirije amasezerano agenga umurimo mu Rwanda.

Ati: “Twatunguwe no kwirukanwa n’ubuyobozi bw’ishuli rya Koleji ya Kigoma nyuma y’ibyumweru bibiri dukora kuko byabaye tariki 14 Mutarama kandi twari twaratangiye akazi tariki 06 Mutarama 2014”.

Mudagiri aganira na Kigali Today yakomeje avuga ko bakimara kwirukanwa mu buryo butubahirije amategeko basabye ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma iri shuli ryubatsemo kubahuza n’umukoresha wabo ngo icyo gihe bumvikanye ko bitarenze tariki 28 Gashyantare 2014 ikigo kigomba kuba cyabishyuye ariko nyuma ngo ubuyobozi bw’ikigo bwatereye agati mu ryinyo bwanga kwishyura ku neza.

Ngo babonye ko basuzuguye ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma ubu bwumvikane bwabereyemo bageze aho bisunga umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyanza nabwo kumvikana biba ingorabahizi.

Avuga ko kuba barifuzaga ko ibibazo bafitanye n’iki kigo byarangira mu bwumvikane ikibazo bakigejeje no ku muyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah nawe kimwe n’abandi bayobozi bamubanjirije mu gushaka ko iki kibazo gikemuka yasabye ko tariki 30/05/2014 baba bishyuwe nawe iri bwirizwa rye ubuyobozi bw’ikigo buritera utwatsi bwanga kugira icyo bukora.

Ati: “ Ukwezi kwa gatanu k’uyu mwaka wa 2014 kwashize nta n’urumiya turabona bitwereka ko ahari ubuyobozi bw’ikigo cya Koleji ya Kigoma bwasuzuguye inzego zose z’ubuyobozi twiyambaje niyo mpamvu rero turi mu nzira tugana inkiko kuko amategeko yo batazayagaraguza agati ngo bayasuzugure”.

Ibaruwa akarere ka Nyanza kandikiye ubuyobozi bwa Koleji ya Kigoma bubwibutsa kwishyura abarimu bahakoraga.
Ibaruwa akarere ka Nyanza kandikiye ubuyobozi bwa Koleji ya Kigoma bubwibutsa kwishyura abarimu bahakoraga.

Nk’uko aba barimu babivuga ngo bari mu nzira bagana inkiko aho iki kigo nabo biteguye kuzagisaba ibyo amategeko abateganyiriza byose nta na kimwe kibuzemo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, aba bakozi bavuga ko nawe yamenyeshejwe iby’iki kibazo yemereye Kigali Today ko cyamugezeho ndetse agasaba ko cyakemuka mu maguru mashya.

Yagize ati: “Nyuma yo kumenyesha ubuyobozi bw’ikigo igihe ntarengwa cyo kuba bishyuye abahoze ari abarimu bacyo batumenyesheje ko bategereje amafaranga umuryango wa FARG wishyurira bamwe mu banyeshuli bacyigaho”.

Bwana Rugemana Edouard uhagarariye ubuyobozi bw’ishuli rya Koleji ya Kigoma imbere y’amategeko twashatse kumubaza kuri telefoni ye igendanwa impamvu aba barimu batarishyurwa nk’uko yagiye abisabwa mu buyobozi butandukanye ariko telefoni ye ihamagarwa inshuro nyinshi atayifata.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Natwe mwadufasha nkuhagarariye umurenge wiryo shuri abanyeshuri twahize turimo kurengana turajya kubaka resultlip bakatwaka amafaranga 20000 nkuwacyerewe gufata diplôme mwaturenganuye .Maze iminsi itatu banjujubya nturutse iburengerazuba naranishyuye kandi nta service bampaye nimundenganure bayobozi.byabaye le10/01/2025

Nyirabahire angelique yanditse ku itariki ya: 11-01-2025  →  Musubize

Ariko ririya shuri ubundi kuki Mineduc itararifunga!
Rwose bayobozi ba Mineduc kiriya kigo ntabwo cyujuje ubuziranenge busabwa ishuri ryisumbuye ricumbikira abanyeshuri.
Ahubwo nabo kwirira amafaranga ya FARG gusa kuko abana bahiga umubare munini urihirwa na FARG.Ubumenyi buhatangirwa nta kigenda.Uburere buhatangirwa nta kigenda.Gusambana, kunywa ibiyobyabwenge, mbese nta kabi utahasanga.Usibye ko ubuyobozi bw’Aka rere ka Nyanza bwanze kwiteranya, ubundi ririya shuri ritanga isura itari nziza mu burezi.Ntibizoroha guhuza uburezi no gushaka indonke.

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka