Nyanza: Abagororwa 109 bahawe impamyabumenyi ziri ku rwego mpuzamahanga

Abagororwa 109 bo muri gereza ya Nyanza bahawe impamyabumenyi ziri ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’inyigisho y’igitabo cya Bibiliya kugira ngo ubwo bazaba barangije ibihano bakatiwe n’inkiko bazavemo abavugabutumwa, abapasiteri n’abandi bakozi b’Imana.

Ibyo birori byahereye mu masaha ya mu gitondo bikageza ku gicamunsi cya tariki 25/07/2013 byaranzwe n’ivugatubutwa ry’abapasiteri banyuranye yaba abo hagati mu gihugu ndetse n’abo hanze yacyo bari baturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Usibye iryo vugabutumwa ryibanze ku guhamagarira abantu bafungiye muri gereza ya Nyanza kugarukira Imana bayisaba imbabazi ku byaha bitandukanye bakoreye sosiyete nyarwanda birimo n’icyaha ndengakamare cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 hanaririmbwe n’indirimbo zishimangira inyigisho za Bibiliya bahawe mu gihe cy’umwaka umwe bamaze biga.

Abahawe impamyabumenyi bari bambaye ku buryo budasanzwe bahimbawe muri iyo myambaro y'ibirori isa n'ubururu.
Abahawe impamyabumenyi bari bambaye ku buryo budasanzwe bahimbawe muri iyo myambaro y’ibirori isa n’ubururu.

Umwe muri abo bagororwa bakurikiranye izo nyigisho yavuze ko zisojwe zibasigiye isomo ry’isanamitima ndetse no kuzibukira ibyaha kuko aribyo byatumye bajya muri gereza mu gihe bakabaye bafatanya n’abandi mu kwiyubakira igihugu kimwe n’abandi Banyarwanda bari mu buzima busanzwe.

Intambwe abo bagororwa bateye biga Bibiliya ndetse no kugendera ku mahame yayo byashimishije abantu batandukanye bari babaziye muri ibyo birori byabo baje kubashyigikira.

Nk’uko abagize icyo bavuga bose muri ibyo birori babigaragaje ngo kumenya ijambo ry’Imana ni akurusho kuko rituma imitima yabaye akahebwe yisubiraho ikemera kugororokera Imana n’abantu bose muri rusange.

Abapasiteri banyuranye basabye imfungwa n'abagororwa ba gereza ya Nyanza kwiyunga n'Imana n'abantu.
Abapasiteri banyuranye basabye imfungwa n’abagororwa ba gereza ya Nyanza kwiyunga n’Imana n’abantu.

Abagororwa bagezweho n’izo nyigisho basabwe kubera abandi urumuri nabo bakava mu migambi n’intekerezo mbi zakongera kubashobora mu bibi mu gihe bagifunze cyangwa bazaba barangije ibihano byabo bagasubira mu buzima busanzwe.

Mbabazi Innocent umuyobozi wa gereza ya Nyanza yabwiye abo bagororwa ko bagomba kwerera bagenzi babo imbuto nziza bakaba umusemburo w’ibyiza aho bari hose ngo ntibagaragare mu kwenga inzoga z’inkorano zitemewe, urugomo n’andi mabi atandukanye akorerwa muri gereza.

Yagize ati: “Umukristu usoma ijambo ry’Imana ariko ntashyire mu bikorwa iryo rimusaba ahinduka umufarizayo cyangwa indyandya” .

Abahawe inyigisho bose za Bibiliya biyemeje kubera abandi urugero rwiza.
Abahawe inyigisho bose za Bibiliya biyemeje kubera abandi urugero rwiza.

Abakuririranye izo nyigisho za Bibiliya bemereye ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza gusinyana imihigo nayo yo guhamagarira bagenzi babo kugaruka mu nzira nziza nk’uko inyigisho bahawe nazo zibibasaba.

Ubwo ibirori byabo bagororwa ba gereza ya Nyanza byari bigeze ku musozo bakorewe ubusabane na Prison fellowship yabahaye izo nyigisho za Bibiliya ifatanyije n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa ( RCS) mu Rwanda.

Imwe mu mpamyabumenyi zatanzwe.
Imwe mu mpamyabumenyi zatanzwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byiza rwose Imana ishaka abihana nabemera icyaha.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

birasekeje hanyuma se izi kanzu ko abafungwa bari bazishyize ku mutwe. iyo mihigo ngo mutahe

kibwa yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

U Rwanda ni sawa kabisa umuntu arafungwa anakigishwa ibintu byamugirira akamaro aramutse atashye iwe. Nkeka ko ibi ari umwihariko w’iki gihugu kandi nkeka ko byaba biri hake hashoboka ku isi.

Uko mbibona yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka