Nyanza: Abagore bakoze umuganda udasanzwe wo gusibura imihanda

Abagize inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Nyanza bakoze igikorwa cy’umuganda udasanzwe basibura imihanda kuri uyu wa 24 Ukwakira 2015.

Ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo uyu muganda wabereye mu Kagari ka Rwesero ko mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza hakorwa igikorwa cyo gusibura imihanda ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza na bamwe mu baturage bahatuye.

Mu muganda hasibuwe imihanda
Mu muganda hasibuwe imihanda

Madamu Uwumuremyi Marie Claire, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko iki gikorwa cy’umuganda cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza uruhare abagore bafite mu kubaka igihugu bafatanyije n’abandi.

Yagize ati: “Nyuma yo kwizihiza tariki 15 Ukwakira umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro twateguye iki gikorwa cy’umuganda wihariye kugira ngo dushimangire ubutumwa bwo kurwanya imirire mibi no gufasha abaturage gutura ahantu heza harangwa n’isuku”.

Uyu muhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje asobanura ko umugore afite uruhare mu kurwanya imirire mibi hakorwa uturima tw’igikoni ndetse no kugira ibyo yihugura ari hamwe na bagenzi be mu mugoroba w’ababyeyi.

Mukashyaka Bernadette ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu yashimye intambwe abagore bamaze gutera cyane cyane abo mu Ntara y’Amajyepfo.

Yasobanuye ko umugore ari we shingiro ry’amajyambere ndetse agaragaza ko iterambere ry’umugore ari naryo terambere ry’igihugu muri rusange bityo asaba ko abagore aho bari hose bagomba gukora baharanira ko imibereho yabo irushaho kuba myiza.

Inzego zitandukanye zari zitabiriye gufasha abagore muri iki gikorwa
Inzego zitandukanye zari zitabiriye gufasha abagore muri iki gikorwa

Ati: “Dukurikije amateka umugore wo mu Rwanda yanyuzemo hari aho yavuye ndetse naho agana kandi inzira arimo iratanga icyizere ko yifitemo ubushobozi bwo kuzagera kuri byinshi”.

Bamwe mu bagore bagize icyo bafashwa muri uyu muganda amazu yabo agakurungirwa mu rwego rwo kurwanya umwanda waterwa no kuba ahantu hadafite isuku bishimiye ubufatanye bukomeje kuranga abagore mu birebana no kwikemurira ibibazo bibareba.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umugore niwe ufata iyambere mukugirira isuku aho atuye reka rero dutunganye aho dutuye tuhagira isuku ndetse tuniyubakira igihugu

dadaa yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

abagore twarakataje mukwubaka igihugu cyacu

rose yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka