Nyange: Intwari zikiriho zasabwe gukomeza guhesha ishema igihugu

Minisitiri w ‘Umuco na Siporo uwacu Julienne arasaba Intwari z’i Nyange zikiriho gukomeza guhesha ishema igihugu zitsinda ibigeragezo nk’uko zabigenje mu 1997.

Mu muhango wo kuzirikana ku ncuro ya 19 ibikorwa by’ikirenga by’Intwari z’i Nyange, Minisitiri Uwacu Julienne hamwe n’abandi bayobozi basabye intwari z’Imena z’i Nyange zikiriho gukomeza kuba urugero rwiza, kubaho gitore no gutsinda ibigeragezo.

Minisitiiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne ashyira indabo ahashyinguye intwari z'i Nyange
Minisitiiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne ashyira indabo ahashyinguye intwari z’i Nyange

Minisitiri uwacu yagize ati « N’ubundi ntabwo intwari iba yo yakoze ibintu bisanzwe, bisaba ibikorwa by’ikirenga, twagize umugisha icyiza kiganza ikibi. Murasabwa gukomeza kugira umutima ukomeye kandi ucyeye kuko bizakomeza gushimisha bagenzi banyu batakaje ubuzima ».

Uyu muhango wabereye ku gicumbi cy’Intwari z’Imena mu murenge wa Nyange. Bwana Jabo Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba akaba na we yahaye impanuro intwari 40 zarokotse ubwicanyi bw’abacengezi mu ijoro ryo kuwa 19 werurwe 1997.

Ati « Kwitwa intwari ukiri muzima uba ufite inshingano zikomeye zo gukomeza kuba intwari igihe ukiriho. Ibyo mwanyuzemo birakomeye kurusha ibiri imbere, ni mukomeze inzira y ‘ubutwari ».

Dr.Pierre Damien Habumuremyi(uwa kabiri ubumoso mu bicaye) umuyobozi w'urwego rw'Igihugu rushinzwe intwari imidari n'impeta by'ishimwe na Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne
Dr.Pierre Damien Habumuremyi(uwa kabiri ubumoso mu bicaye) umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari imidari n’impeta by’ishimwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne

Mu banyeshuri 47 bigaga kuri ES Nyange, 7 barapfuye bishwe n’abacengezi, muri bo 2 bakaba bashyinguwe mu gicumbi cy’intwari i Nyange, naho 40 baracyariho, aho bibumbiye mu ishyirahamwe bise « Komeza ubutwari ».

Sindayiheba Fanuel, umuyobozi w’iryo shyirahamwe, avuga ko impanuro bahawe kuri uyu munsi zabahaye imbaraga zo gukomeza urukundo bafitiye igihugu n’Abanyarwanda muri rusange. Yavuze ko bazi neza ko bashyigikiwe n’igihugu kandi ko biteguye kugikorera bivuye inyuma.

Bamwe mu ntwari zikiriho bunamira bagenzi babo
Bamwe mu ntwari zikiriho bunamira bagenzi babo

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero we avuga ko bishimira ko Akarere kabo kataheranywe n’ibikorwa by’ubugwari byahabaye, ubu bakaba bafite n’ishema ryo kugira intwari ndetse ko bazakomeza kwimika umuco w’ubutwari.

Uyu muhango wanitabiriwe na Pierre Damien Habumuremyi, umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari, imidari n’impeta by’ishimwe.

Ibitekerezo   ( 2 )

igihugu nku’Urwanda dukeneye kubakira ku byiza dufite kugira tubonereho guhimba nibindi bishya byiza so rero intwari twasigaranye niwo musingi wejo hazaza higihugu cyacu, murakoze imana ibidufashemo.

nkundunkundiye alain yanditse ku itariki ya: 20-03-2016  →  Musubize

ni abagabo bakoze ibikomeye

julien yanditse ku itariki ya: 20-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka