Nyamyumba: Batangiye gutegura kugaragaza amahirwe ku ishoramari
Ubuyobozi bw’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu butangaza ko bugiye kugaragaza amahirwe yo gushora imari muri uyu murenge kuko ufite amahirwe menshi yo gukorerwamo ubucyerarugendo n’amahoteli.
Ignace Niyitanga, Perezida wa JADF y’umurenge wa Nyamyumba, avuga ko iki gikorwa bagiye kugitegura kugira ngo bashobore gushishikariza abandi bafatanya bikorwa kuza kuhakorera ibikorwa by’iterambere.
Bahereye ku mahirwe uyu murenge ufite yo kuba ukikije ikiyaga cya Kivu ngo amahoteli menshi yagombye kuhubakwa ariko ahabarirwa akomeye ntarenga 10, mu gihe uburobyi bw’amafi n’isambaza buharangwa nabwo bucyeneye gutezwa imbere no gukorerwa inyongera gaciro.

Uretse amahoteli n’uburobyi, Niyitanga avuga ko uyu murenge ufite ubutaka bwiza ku buryo umusaruro uhakomoka wakorerwa inyongera gaciro, agahera ku mahoteli akwiye kuhubwaka isoko rikaba ritaba kure.
Ibi bikorwa byo kumurikira abaturage amahirwe ahari mu ishoramari bizaba tariki 03-05/03/2013 bizajyana no kumurika ibyo ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu murenge wa Nyamyumba bamaze kugeraho.

Umurenge wa Nyamyumba ufite abafatanyabikorwa 32 ariko harifuzwa n’abandi batuma uyu murenge ushobora gutera imbere’ nk’uko Habimana Martin uyobora uwo murenge abivuga. Abahakorera bafasha umuturage kuva mu bucyene akagendana n’igihe ndetse n’ibyo akora bikamufasha kumuha umusaruro bitandukanye n’uko yari asanzwe.
Umuyobozi w’umurenge wa Nyamyumba avuga ko abafatanyabikorwa batuma imihigo igerwaho, iyo bashyize imbere akaba ari ukongera ubukungu binyuze mukongera ibikorwa remezo, aho uyu murenge ugomba guhinduka umujyi maze ibihakorerwa n’abahatuye bagashobora kubyaza inyuma aho batuye bahereye mu kubona imirimo.

Bimwe mubyo bizeye nuko amahoteli niyubakwa akazi k’urubyiruko kaziyongera, naho gutunganya umusaruro uva mu Kivu bikaba byakongera umusaruro abaturage binjiza, akavuga ko hacyenewe n’ubucyerarugendo bwo mu mazi bujyanye n’igihe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|