Nyamiyaga: Bamwe bafata Kagame nk’umubyeyi udakwiye kubasiga mu nzu yabubakiye
Abaturage 48 mu basaga ibihumbi 8 bitabiriye ibiganiro bagiranye na ba depite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde, mu Murenge wa Nyamiyaga bagaragaje ko bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga bakongera bagatora Kagame kuko ngo muri manda ebyiri amaze ayobora yabagejeje kuri byinshi.
Aba baturage baragereranya u Rwanda nk’inzu Kagame Paul yiyubakiye; ngo bakaba batagomba kumukura mu nzu ye.

Uwamariya Claudine Marine, warokotse Jenoside yakorwe Abatutsi,afite imyaka irindwi, abana na murumuna we w’imyaka itandatu. Ngo mu gihe bari bihebye nta cyizere cyo kongera kubona umubyeyi, Imana yabazaniye Paul Kagame abafasha kubona ibyo umubyeyi agomba umwana we.
Agira ati “Yatwubakiye inzu yo kubamo, aturihira amashuri turiga, aradushyingira, aduha n’inka yo kudukamirwa”. A
shingiye ku buzima bwiza ariho abikesha Kagame, ashyigikiye ko Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihinduka, ngo umubyeyi Uwiteka yihereye Abanyarwanda agakomeza akayobora kugeza Imana imwitwariye.

Nyirabasinde Hassina, wasigajwe inyuma n’amateka, atangaza ko Leta za mbere zitabafataga nk’abantu, ariko Paul Kagame ngo yabahaye agaciro abafasha kugira uburenganzira ku byiza by’igihugu.
Agira ati “Iyi ngingo nihinduke umubyeyi wacu akomeze atuyobore kugeza ubwo azatubwira ati ‘ndananiwe nimumpe abana banyu na bo banyiteho’.”

Muri uyu murenge, abaturage bishimira ibikorwa remezo byabagejejweho nk’umuriro w’amashanyarazi wambutse Nyabarongo ukagera mu Karere ka Kamonyi kandi mbere utari warigeze uhagera, ikigo nderabuzima; uruganda rutonora umuceri mu gishanga cya Mukunguri ndetse n’urukora ifu y’imyumbati izwi ku izina ry’ “akanoze” n’ibindi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umugabo yiyubakiye inzu none ngo ayivemo, hajyemo nde wundi udafite amaboko yo kwiyubakira iye? Kagame niwe dushaka ntawundi