Nyamiyaga: Abacunda beretse intumwa za Rubanda impamvu ingingo y’i 101 igomba guhinduka
Abacunda b’amata bakorera mu murenge wa Nyamiyaga bagize umwiyereko kuri za moto zabo bahetsho ibicuba by’amata imbere y’abaturage, kugirango bagaragaze bimwe mubikorwa by’indashyikirwa bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame.
Iki gikorwa cyabaye ubwo intumwa za rubanda zaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga kugira ngo bumve ibitekerezo byabo ku ivugurura ry’itegeko nshinga mu ngingo yayo yi 101 kuri uyu wa gatanu tariki 30 Nyakanga 2015.

Abacunda b’amata bo bahise burira za moto zabo ziriho ibicuba by’amata maze babwira intumwa za rubanda ko bashaka gutora Perezida kagame, kubera ibyiza yabakore bigatuma bagera ku iterambere.
Bizimana Donate ahagarariye abacunda, avuga ko gahunda ya Gira inka Munyarwanda yatumye babasha kubona umukamo w’amata menshi muri aka karere ka Gicumbi, by’umwihariko bo babona akazi ko gukusanya amata.
Avuga ko nta mpamvu yatuma badatora perezida paul kagame kuko yatumye babasha gukora bakiteza imbere ubu buri mucunda wese wo muri uyu murenge aka yarabashije kwiteza imbere.
Yababwiye ko abona ntamapamvu yo kirirwa babaza guhindura ingingo yi 101 kuko bamaze gutora Paul kagame mu mitima yabo bityo gushyira igikumwe kurupapuro bika ataribyo byabananira.
Kimwe n’abandi baturage bagarutse ku iterembere perezida Kagame yabagejejeho ririmo imibereho myiza, amashuri amavuriro, ibikorwa remezo, birimo amazi n’amashanyarazi bose bahuriza gusaba abasenateri guhindura ingingo yi 101.
Aba senateri babijeje ko ibyo babasaba bazabigeza mu nteko ishingamategeko bityo ubusabe bwabo bugakorerwa isuzuma nk’uko Senateri Mucyo Jean de Dieu yabibemereye.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
KAGAME PAUL uri Umugabo,uri Indashyikirwa mu Mihigo ukaba Inkingi y’Amajyambere.Turacyagukeneye, komeza utuyobore,Ubukungu bukomeze kwiyongera,umutekano usakare hose,ubumwe bw’Abanyarwanda bukomeze gushinga imizi waraturengeye.Imana iguhe Umugisha
KAGAME PAUL uri Umugabo,uri Indashyikirwa mu Mihigo ukaba Inkingi y’Amajyambere.Turacyagukeneye, komeza utuyobore,Ubukungu bukomeze kwiyongera,umutekano usakare hose,ubumwe bw’Abanyarwanda bukomeze gushinga imizi waraturengeye.Imana iguhe Umugisha
iki gihugu cyubatse na Paul Kagame bityo tumuretse akagenda muri 2017 twaba tutareba kure