Nyamirambo: Hiace yagonze imodoka enye ariko nta wapfuye
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abagenzi i Nyamirambo yagonze imodoka enye mbere yuko ihagarara mu muhanda uva kuri State Regional ujya mu mujyi hafi yahitwa kuri Club Rafiki tariki 05/07/2012.

Byari saa tatu n’iminota 10 z’ijoro ubwo iyo tagisi yaturukaga kuri RP ijya mu mujyi, ikimara kurenga dodani agonga indi Hiace, arikomeza agonga Carina E irongera igonga Benz ML mbere yuko igonga Fuso igahagarara; nk’uko byasobanuwe na Patrick Gasana wabonye uko iyo mpanuka iba.
Umushoferi wa tagisi yagonze hamwe n’uwo bari bicaranye imbere nibo bakomeretse cyane naho abandi bagera kuri barindwi ntabwo bakomeretse cyane.

Icyateye impanuka ntabwo cyamenyekanye neza ariko, abakoze ubutabazi bavuze ko i tagisi yagonze yarimo umwuka w’inzoga mwinshi bivuze ko bashobora kuba bari bangweye ariko abandi bavuze ko imodokari yari yagize ikibazo cyo gucika feri.
Jovani Ntabgoba
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|