Nyamirama: Umubyeyi yiyemeje kujya akamishiriza abana bafite ibibazo by’imirire mibi nta kiguzi
Umubyeyi witwa Yankurije Eugenie wo mu mudugudu wa Rwinyana, mu kagari ka Shyogo, umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, yiyemeje kujya akamishiriza abana bafite ibibazo by’imirire mibi mu mudugudu atuyemo. Abo bana ngo azabakamishiriza nta kiguzi asabye ababyeyi babo.
N’ubwo uwo mubyeyi akamishiriza abo bana, nta bushobozi buhambaye afite kuko afite inka imwe gusa, kandi na yo ntabwo ikamwa amata menshi kuko ikamwa litiro esheshatu gusa ku munsi.

Avuga ko kuva kera yavukiye mu nka, iwabo bakamira abana ndetse na bo bagakamirwa n’abandi. Nyuma ngo yashatse mu rugo rurimo inka akomeza umuco wo guha abana amata kugeza ubwo Jenoside yabaga mu 1994 inka yari afite zigashira. Yongeraho ko yaje kugabirwa inka na perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari na yo imushoboza gukamishiriza abo bana.
Uwo mubyeyi afite abana batatu b’abakobwa. Babiri muri bo barashatse, undi umwe yiga i Kigali. Gusa iwe hahora abana baba bakina, abandi bamuryamye iruhande, bose bakavuga ko baba bagiye kumusura.

Umwe muri abo bana uri mu kigero cy’imyaka 10 Kigali Today yasanze kwa Yankurije, avuga ko amukunda kubera ko yari yararwaye, nyuma akamuha amata agatuma akira. Agira ati “Ndamukunda kuko yampaye amata aranangaburira nari nararwaye malariya nenda gupfa. Ndamwifuriza ubuzima bwiza.”
Ababyeyi b’abana Yankurije akamishiriza n’abaturanyi be muri rusange bavuga ko ibikorwa bye ari iby’ubutwari bukomeye, nk’uko byemezwa na Ndayambaje Jean Claude ufite abana b’impanga bakamishirizwa kwa Yankurije.

Uyu Ndayambaje agira ati: “Mu mwaka wa 2011 nagize ibyago ndafungwa, abana banjye basigara ntawe ubitaho barwara bwaki. Nyamara ariko uyu mubyeyi yaje kubitaho akajya abondoza amata ubu barakize nta kibazo bafite. Navuye muri gereza nsanga yarabandereye neza rwose, ni uko ari ukubura uko umuntu agira ariko nanjye ndabizirikana nzamushimira.”
Nifuza gukamira abana b’aha bose ariko mfite imbogamizi...
Yankurije avuga ko yifuza gukamishiriza abana benshi bashoboka, ariko akagira ikibazo cy’uko inka ye idakamwa amata menshi kuko itarenza litiro esheshatu ku munsi. Kuri icyo kibazo haniyongeraho ibibazo by’uko adafite ikiraro ndetse akaba atanabasha kubona amazi yuhira iyo nka ye ku buryo bworoshye.
Ati “Iyi nka ni inyamwaga kandi ntabwo ikamwa cyane ku buryo naha amata abana benshi bashoboka. Ikindi kibazo kinkomereye cyane ni icy’amazi kuko iyi nka inywa amajerekani ane ku munsi, kandi ijerekani imwe tuyigura amafaranga 200 muri Kayonza.”

Agace Yankurije atuyemo nta mazi gafite ku buryo yabona uko yuhira inka ye bimworoheye. Avuga ko ako gace kagezemo amazi byamubera byiza, ndetse akanifuza kubona inka ikamwa amata menshi kugira ngo abashe gukamishiriza abana benshi bashoboka.
N’ubwo atarabasha guha amata abana benshi we atekereza avuga ko makeya abasha kubona ayabasaranganya bitewe n’abagiye kumusura buri munsi, kandi buri mwana akishimira ko yanyoye amata.
Yankurije avuga ko ari intore izi gushaka ibisubizo. Ashimira umufasha wa Perezida wa Repubika, Madame Jeanette Kagame kuko yamuzirikanye akamwoherereza abantu bakamusura.

Cyakora ngo n’ubwo yishimiye izo ntumwa umufasha wa Perezida wa Repubulika yamwohereje, ngo anifuza kubonana na we imbonankubone bakaganira, kuko ibyo akora byose ngo abikomora ku mutima mwiza wa Madame Jeanette Kagame uhora atoza buri Munyarwanda gufata umwana wese nk’uwe.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kubera urukundo uyu mubyeyi afite, abagize uyu mudugudu atuyemo bakwiye kumva ko nawe akwiye gufashwa nibura kubona ikiraro, ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge bakazamupangira gahunda y’umuganda wakorwa n’abatuye uyu mudugudu hakanashakwa isakaro.
Ku by’amazi harebwa n’ukuntu yafashwa gufata amazi y’imvura kuko yajya amumaza iminsi atavomesha ku mafaranga.Imana imuhe umugisha.
Nukuri uyu mubyeyi Imana imwongerere ahorane amata ku ruhimbi