Nyamata: Abashinzwe za farumasi baremeye abatishoboye
Abayobozi ba za Farumasi z’uturere tugize u Rwanda tariki ya 29 Kamena 2013, boroje inka 2 umusaza n’umukecuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Munyakayanza Joseph na Mukankuranga Goretti bahawe izo nka ntibari boroye kuko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabasize iheruheru kandi ibasigana ubumuga, ariko ngo abo bagira neza kuba barabagobotse byatumye biyubakamo imbaraga zo guharanira kwigira nk’uko Munyakayanza Joseph yabitangaje.
Yagize ati “kuba mbonye inka, nshimiye abagiraneza bayimpaye, ubu rwose banteje imbere, ubu ngiye kuyishakira uko ibaho, nyiteho bihagije kugirango nanjye nzabashe koroza abandi”.

Iki ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abayirokotse ikaba yarabasize iheruheru, babafasha kwigira nk’uko umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abayobozi ba za farumasi z’uturere , Musafiri Cyprien, abivuga.
Ati “kubagabira bizabafasha kwinjira mu murongo wo kwiyubaka, kuko kwibuka si uguheranwa n’amateka, ahubwo tugomba guharanira kwigira. Ni yo mpamvu tubafasha ngo nabo bazamure imibereho yabo babashe kumera nk’abandi mu iterambere”.
Abagize ihuriro ry’abayobozi ba za farumasi z’uturere baboneyeho akanya ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata basobanurirwa amateka yaranze itotezwa ry’Abatutsi mu Bugesera kugeza mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, maze bunamira inzirakarengane zigera ku 45.302 ziciwe mu kiliziya ya Nyamata yahinduwe urwibutso rwa Jenoside.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|