Nyamata: 439 bakoze ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga
Tariki ya 7/11/2011 bamwe mu batuye mu Karere ka Bugesera biganjemo urubyiruko bazindukiye ku cyibuga cy’umupira cya Nyamata mu gikorwa cyo gukora ikizamini kibahesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Muri rusange abantu 439 aribo bitabiriye gukora ikizamini cyo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka bugesera, Supt. Felix Bizimana, yavuze ko abagera kuri 221 bashaka uruhushya rwo gutwara moto, 218 bagashaka urwo gutwara imodoka naho abagera kuri 25 bari barufite ariko barashaka urwo gutwara imodoka nini zirimo amakamyo.
Muri ibyo bizamini hagaragayemo ubujura kuko uwitwa Munyemana Aphrodis yatawe muri yombi kubera ko yafashwe akorera mugenzi we ikizamini cya moto. Supt. Felix Bizimana akaba yatangaje ko icyi cyaha gihanwa amategeko kuko gifatwa nko kubeshya aho yakoresheje impapuro mpimbano.
Ati “agiye guhanwa bikomeye ku buryo bimuviramo igifungo kandi n’wo yakoreraga nawe turashaka uburyo tumuta muri yombi maze bose babihanirwe.”
Yanatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga batabifitiye uruhushya ko bagomba kubyirinda kuko iyo bakoze impanuka nta bwishingizi bwishyura ibyangiritse kuko babyishyura ubwabo.
Ati “biramuhenda cyane kuko atari kimwe n’ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kuko ubwishingizi bwishyura iyo akoze impanuka; kandi aje gukorera uruhushya ntibyamuhenda na gato”.
Umuvugizi wa polisi Supt. Theos Badege yatangarije kigalitoday.com ko abantu bagera ku bihumbi 19000 aribo biteganyijwe ko bazakorera uruhushya rubaha uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga mu gihugu hose.
Ku kibazo gikunzwe kugaragara cy’abatinda kubona impushya zabo kandi baratsinze ikizamini, Theos Badege yasubije ko ubu byoroshye kuko ikoranabuhanga ririmo gushyirwa imbere muri iki gihe. Ati “biragenda byoroshwa ugereranyije n’iminsi ya shize kandi niko bizakomeza kuko harimo gushyirwamo abapolisi benshi ndetse n’ikoranabuhanga rigashyirwa imbere”.
Umwe mu bakoze ikizamini akanatsinda, Jean Paul w’imyaka 33, avuga ko ari ku nshuro ya mbere akora ariko Imana ikaba imufashije agatsinda dore ko n’uruhushya rw’agateganyo rwe rwari kuzarangira ku itariki ya 6 ukuboza 2011.
Ati “ubu byari kunsaba kuzarwongeresha kandi biratinda ariko Nyagasani aramfashije ndatsinda”.
Avuga ko uruhushya abonye rugiye kumufasha gukora umwuga wo gutwara abantu ku mapikipiki. Biteganyijwe ko ibyo bizamini kizakorwa mu minsi ibiri, ariko abantu batarangira hakongerwaho undi munsi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|