Nyamasheke yagarutse ku mwanya wa kabiri mu marushanwa y’imiyoborere myiza no kurwanya ruswa

Muri uyu mwaka wa 2012, akarere ka Nyamasheke kongeye kuza ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’imiyoborere myiza no kurwanya ruswa ategurwa n’urwego rw’umuvunyi. Umwaka ushize nabwo Nyamasheke yari yabaye iya kabiri.

Muri aya marushanwa yateguwe kandi agakurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi harebwaga uburyo abaturage bagerwaho na serivise bagenerwa n’amategeko hatabayeho akarengane na ruswa.

Ubwo iri suzuma ryakorwaga mu karere ka Nyamasheke, tariki 5 Ugushyingo, umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi wakurikiranaga akarere ka Nyamasheke yatangaje ko mu minsi y’isuzuma bagenzura niba ibyo ubuyobozi buba butangaza mu nyandiko ko bukora bihuye koko n’ukuri kw’ibikorwa.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste.

Iki gihe kandi, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwadutangarije ko ibyo Urwego rw’Umuvunyi rusuzuma ari ibisanzwe mu nshingano z’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Nyamasheke kandi ko icyari kigenderewe cyari uguha serivisi nziza umuturage, kandi ngo bakaba basanzwe babiharanira.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Gatete Catherine yagaragazaga icyizere cyo kuzitwara neza muri aya marushanwa kandi akavuga ko aka karere gahora gashaka kugana aheza kurushaho.

Akarere ka Nyamasheke kaje ku mwanya wa kabiri muri aya marushanwa gakurikiye akarere ka Gisagara ko mu Ntara y’Amajyepfo kegukanye umwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka