Nyamasheke: Yihakanywe n’uwo barokokanye n’isambu ye iragurishwa
Nyirandayambaje Agnes wo mu Mudugudu wa Ruhinga ya 2, Akagari ka Kagatamu mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yagurishirijwe isambu y’ababyeyi na mukuru wabo wo kwa se wa bo, ndetse agahita amwihakana ko ntacyo bapfana.
Nyirandayambaje avuga ko yisanze arerwa na Nyirahabimana mu Mujyi wa Kigali akaba yarabwiwe ko bafite icyo bapfana, nyuma ngo yaje kumwirukana ajya gushaka amafaranga yatuma azabona itike imusubiza aho bamubwiraga ko akomoka.
Ahageze ngo bamubwiye ko isambu y’iwabo yamaze kugurishwa ikagurwa n’uwitwa Ngarambe Theodomir bityo akaba nta bubasha akiyifiteho.
Agira ati “Nageze inaha ntangiye guhinga baranyirukana ngo nta sambu ngira hano, ndetse umudamu nari nzi ko ari mukuru wanjye kwa data wacu aranyihakana avuga ko nta sano ngirana na we”.

Akomeza avuga ko ibi byose byatangiye ubwo bamushakiraga indangamuntu bakavuga ko yavutse nyuma ya jenoside kandi yaravutse mbere y’uko iba.
Nyirahabimana Kirisensiya uvugwa nka mukuru wa Nyirandayambaje, ku murongo wa telefoni, yemeje ko ntacyo bapfana ahubwo ko yamureze imyaka isaga 20 kuko bari bararokokanye jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, bityo akaba akwiye gushaka isambu aho akomoka aho kuza mu isambu yasigaranye.
Agira ati “namureze mukuye ahantu nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe abatutsi, ndahiye imbere y’Imana ko nta sano na mba tugirana”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Ruhinga, Mukankuranga Immaculée avuga ko yakoresheje inama kuri iki kibazo, abaturage bakemeza ko Nyirandayambaje afite inkomoko aho ngaho, ko nyina umubyara n’abavandimwe be bahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi akaba ari we wasigaye wenyine.
Agira ati “umugabo wa nyina basezeranye ku buryo bwemewe n’amategeko yapfuye mu 1977, nyina aza kumubyara muri za 90, kandi ntiyegeze ava muri urwo rugo, abaturage bemeza ko afite uburenganzira ku mitungo yasizwe na nyina”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyamasheke, Bahizi Charles, asanga ibi bintu bigomba gukemuka mu mucyo uyu mwana agahabwa isambu ye kandi bikaba mu bwumvikane.

Agira ati “birasobanutse uyu mwana ntagomba kuvutswa uburenganzira kandi agomba kubona imitungo y’iwabo vuba, gusa mbere ya byose hagomba ubwumvikane bikarangira neza burya nicyo cy’ingenzi”.
Itegeko ry’izungura ryo mu w’1999 rigena abazungura mu gihe ababyeyi bamaze kwitaba Imana, abana bakaba aribo bahabwa uburenganzira bwa mbere.
Iteka rya Minisitiri w’intebe rivuga ko iyo imitungo y’abana b’imfubyi za Jenoside igurishijwe batabizi, abana basubizwa imitungo nta mananiza uwaguze n’uwagurishije bagasigara biyumvikanira.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje cyane, gusa ndumva akeneye kwishinganisha abao batazamugirira nabi