Nyamasheke: Yatse uwasigajwe inyuma n’amateka ruswa ngo azahabwe inka

Umukuru w’umudugudu wa Murenge, akagari ka Mariba, umurenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke yatse uwasigajwe inyuma n’amateka amafaranga 5000 amubwira ko ari ay’uko yamugiriye mu kibazo akaba agiye kuzahabwa inka muri gahunda ya girinka.

Mu muhango wo kugeza inka ku baturage batishoboye muri gahunda ya Girinka wabaye tariki 13/06/2012 mu murenge wa Ruharambuga, uwasigajwe inyuma n’amateka witwa Mugenzi Jean Marie Vianney ndetse n’umugore we baje gutwara inka basanga batari ku rutonde nyamara umukuru w’umudugudu wabo witwa Dushimimana Fidele yari yababwiye ko byanze bikunze inka yabo ihari.

Nyuma yo guterwa utwatsi n’abashinzwe ubworozi mu mirenge ndetse n’uw’akarere bababwira y’uko batayibaha kandi batari ku rutonde, Mugenzi n’umugore we Nyiranzeyimana Caisie bo mu murenge wa Nyabitekeri bavuze ko boherejwe n’umukuru w’umudugudu, biza no kugaragara ko hagombaga kuza undi witwa Sebatwa Bernard, ariko akaba atari ahari kuko atamenyeshejwe iyo gahunda.

Mugenzi Jean Marie Vianney ndetse n'umugore we baje gutwara inka ariko basanga batari ku rutonde.
Mugenzi Jean Marie Vianney ndetse n’umugore we baje gutwara inka ariko basanga batari ku rutonde.

Nyiranzeyimana avuga ko Dushimimana yamusabye ibihumbi bitanu by’umutobe ngo kuko yamugiriye mu kibazo none akaba agiye guhabwa inka. Nyuma ngo Nyiranzeyimana yamubajije impamvu asabwa amafaranga kandi inka ariwe igenewe asubizwa ko natayatanga inka ntayo azabona.

Nyiranzeyimana akomeza avuga ko yahise ajya kugurisha ibishyimbo kugira ngo abone uko yishyura ibyo bihumbi bitanu ngo azakunde ahabwe inka n’ubwo bitaje kumuhira.

Mugenzi yavuze ko niba abasigajwe inyuma n’amateka bacyubikwaho urusyo n’inzego z’ibanze ntaho baba bagana.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Bite Anicet? Niko mwa,ko nzi neza ko uri intore,ukaba n’inyangamugayo,wazifashishije izindi ntore z’aho i Mukoma mugakuraho abo bayobozi bose bashaka kumunga igihugu n’abagituye? Uzansabe umusada niteguye kubafasha! Mbabazwa cne no kubona amakuru mabi aturuka mu murenge wacu.

Joseph Muyange yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

WOWE MUNYAMAKUU, VUGA ICYO WAKOZE NGO UGARAGAZE AKO KARENGANE UREGE IYO NGIRWA MUYOBOZI IRYA RUSWA Y’UMUSANGWABUTAKA.

TUREGE ABARYA RUSWA yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Gusa birababaje.ntuye muri ako kagari ka Mariba inzego z’ibanze zisubireho.uyu mukuru w’umudugudu arakize ntikagombywe kwambura umusangwabutaka.

Anicet Niyonzima yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka