Nyamasheke :Yasanzwe mu nzu yapfuye amanitse mu mugozi

Nyirazaninka Aline w’ imyaka 25 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Kigugu mu Kagari ka Kigoya ho mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, ku mugoroba wo ku wa 17/02/2015 yasanzwe mu nzu yapfuye amanitse mu mugozi.

Urupfu rwa Nyiraneza rwamenyekanye ubwo umugabo we Muhire Faustin yatabazaga abayobozi b’umudugudu avuga ko asanze umugore we yiyahuye.

Bamwe mu baturanyi ariko bakeka ko Muhire ari we waba yiyiciye umugore we kuko ngo bari basanzwe bafitanye amakimbirane umugore amushinja ubusambanyi.

Bo bavuga ko bigaragara ko nyakwigendera yamanitswe amaze kwicwa kugira ngo bizavugwe ko yiyahuye, ngo bikaba bishoboka ko umugabo we yaba yamaze kubikora agakinga akabona kujya guhuruza.

Uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Emmanuella Mukama, avuga ko bamenye iyo nkuru kuri uyu mugoroba bakihutira gutabara.

Agira ati “Ni byo koko Nyirazaninka yasanzwe mu nzu yapfuye, ntituramenya icyaba cyamuhitanye. Niba koko yiyahuye cyangwa se yishwe tuzabimenya ubwo polisi izaba irangije iperereza”.

Abakekwa muri uru rupfu rwa Nyirazaninka uko ari bane barimo umugabo we ndetse n’uwo mugore bafata nk’ihabara rye, bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza rigikomeza ku cyaba cyahitanye uwo mugore.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 3 )

Abo Bantu Bahanwe Cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Police Nikaze Umurego Bahana Abantu Nkabo.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Birababaje kubona umuntu ashobora kwica uwobashakanye turimuminsi yimperuka

Diego varane yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka