Nyamasheke: Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere yakatiwe igifungo cy’imyaka 2

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano mu karere ka Nyamasheke, kuwa Kane tariki ya 20/2/2014 rwakatiye uwahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza n’ubunyagwe bwa miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’uko rumuhamije icyaha cyo “kwigwizaho umutungo.”

Uru rukiko kandi rwakatiye na Ntaganzwa Antoine igifungo igifungo cy’imyaka, nyuma y’uko rumuhamije icyaha cyo kuba icyitso cya Ndagijimana Jean Pierre mu kwigwizaho umutungo.

Ndagijimana Jean Pierre wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere ka Nyamasheke kuva 2007 kugeza 2013.
Ndagijimana Jean Pierre wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke kuva 2007 kugeza 2013.

Imvano y’ibyaha byahamijwe aba bagabo bombi ni sheki zatanzwe mu kwezi kwa 10/ 2013 na Rwiyemezamirimo ufite ikompanyi SOCODIF Ltd, yakoraga umuhanda Hanika-Peru-Kivugiza mu karere ka Nyamasheke.

Nyirii kompanyi SOCODIF Ltd. yatanze sheki ebyiri imwe ya iya miliyoni 10 n’iya miliyoni zirindwi ziriho amafaranga ariko zitanditseho amazina. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre yifashisha undi mugabo witwa Ntaganzwa Antoine bajyana muri Banki ya KCB/Rusizi, azandikaho amazina ya Ntaganzwa kugira ngo amufatire ayo mafaranga.

Iki cyemezo cy’urukiko cyafashwe mu gihe ubushinjacyaha buhagarariwe n’Umushinjacyaha rwego rw’ibanze rwa Kagano, Dukuzumuremyi Egide, bwasabiraga Ndagijimana Jean Pierre igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda naho Ntaganzwa Antoine bumusabira igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Cyakora mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye ku wa Kane, tariki ya 20/02/2014, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano rwagaragaje ko icyaha cyo “kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko” aba bombi bashinjwaga n’ubushinjacyaha, kitabahama ahubwo rwasuzuma rugasanga ibyo bakoze bigize ikindi cyaha cyo “kwigwizaho umutungo”, ari na cyo rwabahamije rukabakatira ibihano twavuze muri iyi nkuru.

Bimwe mu byaranze uru rubanza

Mu rubanza rwabaye tariki ya 23/1/2014, ubushinjacyaha bwaregaga Ndagijimana kuba gatozi ku cyaha cyo “kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko” naho Ntaganzwa Antoine bukamukurikirana nk’icyitso cya Ndagijimana mu gukora icyo cyaha.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ndagijimana wari Umunyambanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke yagiye agirana amasezerano y’impano n’indonke na Rwiyemezamirimo ufite ikompanyi SOCODIF Ltd yakoraga umuhanda muri aka karere, bukagaragaza ko ku itariki ya 4/10/2013 ba nyir’iyi kompanyi basohoye sheki ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ikajyanwa na Ndagijimana muri banki ya KCB/Rusizi maze akifashisha Ntaganzwa yuzuzaho amazina ye kugira ngo ayibikuze mu izina rye.

Nyuma yaho na bwo, ngo ba nyir’iyi kompanyi bongeye gutanga sheki ya miliyoni zirindwi, na bwo Ndagijimana ajyana na Ntaganzwa muri KCB/Rusizi gufata ya mafaranga, mu buryo bw’uko sheki yuzuzwagaho amazina ya Ntaganzwa Antoine.

Ubushinjacyaha bukaba bwaravugaga ko ibyo ari ibyaha bya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo maze bugasaba ko Ndagijimana afungwa imyaka 3 kandi agacibwa ihazabu ya miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda naho Ntaganzwa we bukamushinja kuba icyitso cy’uwakoze icyaha maze buhamusabira igifungo cy’imyaka 3 no gutanga ihazabu ya miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kwiregura kwabo, Ndagijimana yahakanaga icyaha akurikiranweho agasobanura ko Ntaganzwa ari inshuti ye yashatse kugurisha inzu maze akamushyigikira muri uwo mugambi, ari na bwo ngo yamuhuje n’umukiriya Rutabana Jean de Dieu (ari we nyir’ikompanyi SOCODIF Ltd).

Mu kwiregura kwa Ntaganzwa ho hajemo kunyuranya imvugo kuko ngo ubwo yabazwaga nk’umutangabuhamya tariki ya 17/10/2013 yavuze ko amafaranga angana na miliyoni 17 yabikuje mu izina rye yari aya Ndagijimana Jean Pierre kandi ko yayamuhaye yose ariko ubwo yari mu rukiko yiregura, yavuze ko ayo mafaranga yari aye yahawe Rutabana Jean de Dieu bagura inzu. Cyakora ubwo yabazwaga n’Umucamanza amasezerano yagiranye n’uwamuguriye inzu, Ntaganzwa yavuze ko nta nyandiko bagiranye, ahubwo ko bagiranye amasezerano yo kumvikana mu magambo gusa (contrat verbal).

Abunganizi babo ari bo Me Munyawera Alfred hamwe na Me Musonera Alexis bakaba barasabaga Urukiko kugira abere abo bunganira kuko ngo icyaha batagikoze bitewe n’uko basobanura icyatumye ayo mafaranga atangwa.

Urukiko rwabahamije icyaha ariko gitandukanye n’icyo baregwaga

Mu busesenguzi bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano, rushinghiye ku ngingo ya 648 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ari na yo iteganya icyaha cyo “Kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko”, rwasanze nta kigaragaza ko amafaranga Ndagijimana yahawe ari inyungu yihesheje cyangwa yemeye guhabwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko yamugengaga mu ipiganwa ry’amasoko, kuko ibyari biteganyijwe mu isoko no kwishyura rwiyemezamirimo byakozwe mu nzira ziteganywa n’amategeko, bityo busuzuma niba ibyo Ndagijimana yakoze ari icyaha ndetse n’inyito yacyo, nk’uko byasomewe mu ruhame.

Urukiko rushingiye ko abunganizi b’abaregwa bavugaga ko nta cyaha cyakozwe ubushinjacyaha bukaba bwaragiye bushidikanya kenshi ku nyito y’icyaha kandi inyito zose bwavuze ntihagire ihura n’igikorwa Ndagijimana yakoze, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano, rushingiye ku nyandiko z’abahanga mu by’amategeko, rwabonye ko Ndagijimana yakoze icyaha cyo “Kwigwizaho umutungo” giteganywa n’ingingo ya 636 yo mu gitabo cy’amategeko ahana,.

Iyo ngingo iteganya ko “umukozi wa Leta cyangwa undi muntu wese wigwizaho umutungo adashobora kugaragaza aho yawukomoye binyuze mu kuri kandi byemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku nshuro 2 kugeza ku nshuro 10 z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawukomoye mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Ku bw’iyi ngingo, Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwemeje ko Ndagijimana Jean Pierre ahamwa n’icyaha cyo kwigwizaho umutungo kandi ari gatozi naho Ntaganzwa Antoine akaba icyitso, maze rubahanisha igifungo cy’imyaka 2 kuri buri wese, yatangiye kubarwa tariki ya 18/10/2013 ubwo bafungwaga.

Urukiko kandi rushingiye ku ngingo ya 651 y’iri tegeko, iteganya ko igihe uregwa ahamwe n’icyaha cya ruswa cyangwa ibindi byaha bifitanye isano na yo, Urukiko rugomba gutegeka ubunyagwe bw’ibintu, indonke cyangwa indi mitungo bikomoka ku cyaha, rwategetse ko Ndagijimana Jean Pierre anyagwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 17 akomoka ku cyaha yakoze, maze ayo mafaranga agashyirwa mu isanduku ya leta.

Ndagijimana Jean Pierre yahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu mwaka wa 2013, ubwo yasezeraga kuri iyi mirimo tariki ya 15/10/2013 mu buryo bwasaga n’ubutunguranye.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa asezeye ku mirimo (tariki ya 17/10/2013) ni bwo yatawe muri yombi n’inzego za Polisi mu karere ka Nyamasheke akekwaho icyaha gishingiye kuri sheki twavuze muri iyi nkuru, ari na bwo yatangiye gukurikiranwa afunze.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 3 )

Yaramaze igihe ayogoza akarere ahubwo turibaza niba amazu afite hirya no hino yo niba adakwiye kuyamburwa kuko ari ayo yakuye muri izo ndonke. gusa birashimishije nubwo mbona igihano yahawe ari gito aziviramo aguma kuba umuherwe. n abandi basigaye mu bamufashaga bakurikiranwe bibere bose urugero.

habyarimana yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

mu bunyangamugayo bwacu ntitwifuza ibisambo birya ibyo bitagenewe. kudahana byongera ingeso kandi gukosorwa kw’ikosa birashimisha

suarez yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

abantu nkaba bajye bafatwa kandi bakanirwe urubakwiye kuko u twarubanda turahagama, ntakuntu umuturage azabyuka atuneka ashaka ibitunga kuramo n’imisoro uyu nawe ngo abyuke ashyira ku makonti ye, oya da , sibyo rwose bajye bahanwa byintanga rugero, umutungo wa leta numutungo ufasha abaturage kubikorwa bo batabasha kwikorere igih uyu ayariye bivuzeko aba abishe.

kimbirima yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka