Nyamasheke: Urwego rwa Dasso rworoje utishoboye runamwubakira ikiraro

Urwego rwunganira mu by’umutekano, Dasso, mu Karere ka Nyamasheke rworoje umukene runamwubakira ikiraro mu mpera z’iki cyumweru.

Umuryango wubakiwe utuye mu Mudugudu wa Murwa mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, wasazwe n’ibyishimo, wemeza ko ugiye kubona amata kandi ukabona ifumbire bityo iterambere baharanira rikagenda ribageraho umunsi ku munsi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Kamali A. Fabien, n'Umukuru wa DASSO muri ako karere bashyikiriza inka umuryango utishoboye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali A. Fabien, n’Umukuru wa DASSO muri ako karere bashyikiriza inka umuryango utishoboye.

Ngwabije Felicien, nyir’uwo muryango, yagize ati “Ndishimye cyane mbonye inka ntabwo nshobora kurwaza bwaki kuko nzabona amata kandi ubu ngiye kujya neza kuko ngiye kubona ifumbire, ndashimira rwose uko igihugu gikomeje kudutekereza”.

Habimana Innocent, Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko iki gikorwa cyatekerejwe na ba Dasso ubwabo bateranya amafaranga mu rwego rwo kugira icyo bakora bizihiza umwaka uru rwego rumaze rugiyeho.

DASSO yanabubakiye ikiraro cy'iyo nka.
DASSO yanabubakiye ikiraro cy’iyo nka.

Ygize ati “Twari twifuje ko twagira icyo dukora nyuma y’umwaka dutangiye akazi, twikora ku mufuka none tugabiye umukene, twumva ibi bikorwa bizamura imibereho y’abaturage tuzagumya kubikora tugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien,yashimye bikomeye iki gikorwa cy’abagize Dasso, avuga ko kigaragaza ko batabungabunga umutekano gusa ahubwo ko batekereza ku mutekano w’iterambere ry’abaturage, maze avuga ko ubufanye bw’abaturage na Dasso buzazamura umutekano kandi n’iterambere rikagumya kwihuta.

Umuryango wagabiwe wari wasazwe n'ibyishimo.
Umuryango wagabiwe wari wasazwe n’ibyishimo.

Kamali ati “Twishimira imikorere ya Dasso muri rusange ariko kandi iki gikorwa ni icyo gushima kuko bigaragara ko batabungabunga umutekano gusa ahubwo bagira n’uruhare mu iterambere ry’abaturage”.

Iki gikorwa cyo kugabira umuturage ukennye cyateguwe n’abagize urwego rwa Dasso bakusanya amafaranga asaga ibihumbi 350, bagura inka y’ibihumbi 250 ndetse banubaka ikiraro gihwanye n’ibihumbi 100.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Dasso yacu ndabona ntako batagenje nimukomereze aho tubarinyuma mubikorwa byiza nkibyo

phocas yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

dasso natwe turazemera i kirehe zitugejeje kuribyinshi.

bikorimana j.damascene yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Dasso nurwego beshidutegerejeho guhidura izinaryabo basumbuye ni bakomerezaho nutunditurere turebereho ni mukore ababavuganabi mubihorere umwana uzagirumunaro bamugirira ishyari murakoze.

Bihira jean yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Iki ni igikorwa cyiza nk’abanyarwanda mu kubaka igihugu dore ko bandikwagaho ibibi gusa

Innocent yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Dasso Nikomereze Aho.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

DASSO zivugwaho cyane gukora nabi ariko nk’iki gikorwa kerekana ko ari indashyikirwa rwose

Rutaganda yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Amafoto yagombaga kutwereka neza ikiraaro cyose

Umwali yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Kiriya kiraro cy’ibihumbi ijana ko mbona ari icy’ibihumbi ijana koko ra!!!!!! Umenya amafaranga asigaye yarataye agaciro cyangwa kirimo na za beto

Samilibare yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka