Nyamasheke: Urubyiruko rusaga 90 rurashaka kujya muri DASSO
District Administration Security Support Organ (DASSO) ni urwego rwashizweho n’itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta muri Nyakanga 2013, rukaba rugomba gusimbura urwari rusanzweho ruzwi ku izina rya Local Defence.
Uri ni urwego ruzaba rufite inshingano zo kunganira ibikorwa byo kurinda umutekano mu turere no gufasha akarere ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bifatwa n’akarere mu rwego rw’umutekano.
Urubyiruko rwa Nyamasheke rwifuza ku bwinshi kwitabira kuzaba bamwe bazaba bagize urwego rwa DASSO, kuri ubu abagera kuri 93 bamaze gukora ikizamini kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Mata 2014 ku kibuga cy’akarere.
Abo basore n’inkumi bakoze ibizamini byanditse, ibizamini by’ubugorarangingo n’ibizamini byo kubazwa umuntu ku giti cye.

Kanamugire Adolphe ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyamasheke avuga ko mu rubyiruko rwakoze ibi bizamini bazatoranya abantu bagera kuri 70 akaba ari bo bazabona amahugurwa azatuma bashobora gutangira akazi.
Yagize ati “dukeneye abantu bagera kuri 70 bazahabwa amahugurwa na polisi y’igihugu hanyuma bakaba bashobora kuzatangira akazi kabo mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka”.
Kanamugire avuga ko uru rwego ruzaba rutandukanye na local defence cyane cyane mu bijyanye n’imyambarire, cyane ko DASSO yo izajya inagira amapeti bazajya bambikwa n’abakuru babo.
Kanmugire avuga ko mu kwezi kwa Nyakanga, umutwe wa local Defence uzaba utakibarizwa mu karere ka Nyamasheke kandi ko ibijyanye no kwimukira muri DASSO byamaze gutegurwa ku buryo hasigaye ko urwego rushya rurangiza amahugurwa rugahita rutangira.
Bimwe mu bishingirwaho ngo winjire muri uru rwego rwa DASSO mu karere ka Nyamasheke harimo kuba uri Umunyarwanda, ufite nibura amashuri 6 yisumbuye , kuba uri inyangamugayo no kuba ufite ubuzima buzira umuze.

Nyamara ngo urubyiruko rutagejeje ku mashuri 6 yisumbuye ariko rwacikirije rukaba rufite ibyemezo byerekana ko hari uburambe runaka bafite mu bijyanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu nko kuba warabaye umusirikare mwiza cyangwa urundi rwego wakozemo, bishobora kwigwaho bigahabwa agaciro. Abayobozi ba DASSO ku rwego rw’akarere bagomba kuba bafite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Abazatoranywa , bakarangiza amahugurwa, bazakora nk’abakozi b’akarere bahembwe n’akarere kandi bahabwe amasezerano y’akazi nk’abandi bakozi.
Lacal defence forces yashyizweho mu mwaka wa 2004 ikaba yarakoreraga mu turere twose n’umujyi wa Kigali, DASSO yo ikaba itazagera mu mujyi wa Kigali.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese nabona gute ikizamini cya dasso cyakizwe