Nyamasheke: Umuturage yasenyewe ashinjwa kubaka adakurikije amategeko
Nkundabanyanga Joseph utuye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano yasenyewe n’ubuyobozi bw’umurenge ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nzeri 2014, bamushinja kubaka mu mbago z’isoko rishya riri kubakwa no kubaka adakurikije amategeko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome, yavuze ko uyu muturage yubatse inzu mu byumweru bibiri bishize ubuyobozi butabizi akubaka mu mbago z’isoko rya Rwesero kugira ngo umunsi bazashaka kuzitira isoko bazamubarire amafaranga y’inzu, bakagumya kumubuza kugeza bamusenyeye.
Niyitegeka avuga ko uretse kuba bamusenyeye bagiye no kumuca amafaranga y’amande ahwanye na miliyoni 8 hatabariyemo ayo bakoresheje bamusenyera ngo kuko yanze kwisenyera.
Agira ati “yubatse amanywa n’ijoro turamubuza ndetse tumubwira kwisenyera aranga none tugiye kujya mu gikorwa cyo kumuca amande ndetse yishyure n’ibyakoreshejwe asenyerwa, kuko yubatse nta byangombwa afite ndetse yubaka mu mbago z’isoko nta burenganzira abifitiye, hari n’abandi bubatse nta burenganzira nabo tuziga ibyabo nyuma”.

Nyamara abaturage baturanye n’uwasenyewe ntibemeranya n’ubuyobozi bwabo kuko bavuga ko Nkundabanyanga yubatse mu mbago z’ubutaka bwe bakemeza ko hashobora kuba hari indi mpamvu batazi yatuma asenyerwa, kuko ahandi hafite aho hahuriye n’isoko bigaragara ko hasijijwe.
Umwe yagize ati “reba neza urabona ko inzu yubatswe mu mbago z’isambu ye, abari bafite amasambu mu mbago z’isoko babahaye ingurane zabo nyamara we ntabwo bigeze bamuha ingurane ngo bigaragare ko yarengereye, buriya abayobozi bafite impamvu zabo”.
Umugore wa Nkundabanyanga, Uzayisenga Sophie, yavuze ko bubatse mu butaka bwabo kandi ko ubuyobozi bwari buzi neza ko bari kubaka ndetse bukaba bwarabandikiye ku itariki ya 14 kanama 2014 babasaba kubabwira niba iyo nzu bari kubaka ari iyo gucururizamo cyangwa ari iyo kubamo, bakabasubiza bababwira ko bazajya bayibikamo ibyo bacuruza kuko bafite ikibanza mu isoko rigiye kuzura, bikarangira bumvise ko baje kubasenyera.
Agira ati “twubatse inzu babizi banatubaza icyo tuzayimaza, hanyuma baza kutubwira ngo twisenyere tubura intege zo kwisenyera ibyo twubatse, aba bantu duturanye bose nta numwe watse ibyangombwa byo kubaka harimo n’abayobozi nyamara nitwe tubaye insina ngufi”.
Uyu muturage avuga ko abandi baturage bari bari mu mbago z’isoko babariwe bakimurwa ariko ko we kuko atarebwaga n’iyimurwa akaba atarigeze ahabwa ingurane ngo abirengeho yubake.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi bo munzego z’Ibanze ni uko basigaye babayeho! abaturage bubaka babaye ibiryo bihiye kuri bo! iyo batabonye amafranga bagushaka ho baragusenyera da!!! kandi hakaaaaba n’ubwo uyatanga abatayabonye bakagira ishyari bakazamuka ubwo inzu ikajya hasi kande n’amafranga yatanzwe!!! birakwiye ko Leta ireba akarengane kari mu kubaka amazu ndetse na ruswa iremereye itagira uko ingana!!!amazu,inzoga zitemewe,ibiyobyabwenge,amabuye y’agaciro,ibidukikije,ibi byose ni ibiryo by’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze.