Nyamasheke: Umurenge wa Mahembe wabaye uwa mbere uvuye ku mwanya wa nyuma
Umurenge wa Mahembe wo mu karere ka Nyamasheke wabaye uwa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 n’amanota 96% nyuma y’uko umwaka wabanje wari wabaye uwa nyuma mu mirenge 15 yose igize akarere.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 21/08/2013 mu nama rusange yahuje abakozi bose b’akarere ka Nyamasheke, ikagaragarizwamo ibyagezweho mu mihigo y’imirenge y’umwaka ushize ndetse hagaragazwa ibizagerwaho mu mwaka w’ingengo y’imari utangiye wa 2013-2014.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahembe, Mutuyimana Gabriel yatangaje ko bishimiye iyi ntambwe bateye kandi akavuga ko kugira ngo bigerweho byatewe n’ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere bakorera mu murenge ayobora.
Mutuyimana yatangaje ko bafite intego yo kuguma kuri uwo mwanya wa mbere kuko ngo abaturage b’uyu murenge bamaze gusobanukirwa n’agaciro k’imihigo kandi buri wese agaharanira ko inshingano ze zigerwaho uko bikwiye.

Uyu murenge wegukanye igikombe cy’imihigo, uhabwa icyemezo cy’ishimwe (Certificate) ndetse na sheki y’amafaranga ibihumbi 300.
Umurenge wa Cyato waje ku mwanya wa kabiri wahawe certificat na sheki y’amafaranga ibihumbi 200, naho umurenge wa Macuba waje ku mwanya wa 3 uhabwa certificat na sheki y’amafaranga ibihumbi 100. Umurenge waje ku mwanya wa nyuma ni uwa Nyabitekeri.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yatangaje ko bishimira uko imirenge yashyize mu bikorwa gahunda y’imihigo ya 2012-2013 kuko n’umurenge wabaye uwa nyuma wabashije gutsinda ku kigero kiri hejuru y’amanota 75% kandi impuzandengo yo gutsinda mu mirenge yose ikaba iri hejuru ya 80%.
Mu byatumye imihigo y’uyu mwaka urangiye igerwaho neza ngo harimo gahunda yo guhanga udushya yagiye igaragara hirya no hino mu mirenge ku buryo umurenge wakoreshaga uburyo bwose ngo ugere ku mihigo, harimo no kwiyambaza abaturage bawo batuye hanze ya Nyamasheke ndetse no hanze y’igihugu.

Umuyobozi w’akarere yasabye abayobozi b’imirenge n’abakozi bakorana ko bakwiriye guhaguruka bakegera abaturage kugira ngo ibikorwa bikubiye mu mihigo y’umwaka utaha bibashe kugerwaho, cyane ko ibyinshi muri byo ari ibishingiye ku bukangurambaga, nk’uko byagaragajwe.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Tuzagitahe, nicyubutaha tukizane. Abadusebereza umuyobozi bashyirwe hirya. Ntawundi muzabona nkawe. Mwibuke Furgence nabandi .
Gitifu wacu aduhesheje agaciro pe!! Ntawuzongera kudukandagira
Unionize wacu no sawa cyane, Mumateka ya Makohembe ntawundi wayoboye nkawe, icyo tumuziho akunda abaturage be cyane. Imyaka ahamaze twagize agaciro, Igikombe aragikwiye ntajya ahubuka tujya inama muri gahunda zose uziko agusanga no murugo ukumva ibintu birahindutse. Niue ndamusabira promotion. Ariko se bamujyanye bamujyanye abande?? umuyobozi wacu oyeeee!!!
Ntabikwye kuko uyu murenge uyobowe nakazu ndavuga abantu bakomoka mu muryango umwe gusa; ntamuturajye waho ufite ijambo birababaje kubona avuga ngo muri mahembe ni injiji ntamuntu wize uhavuka gusa bizadushimisha nibabahindura nubwo wirukana umugore ngo akunda inyama ukazana uguguna amagufa