Nyamasheke: Polisi y’igihugu iri gupima icyorezo cya Sida ku bafatanyabikorwa bayo mu gucunga umutekano

Polisi y’igihugu iri mu karere ka Nyamasheke mu gihe cy’iminsi 10 mu gikorwa cyo gupima agakoko ka Sida mu bafatanyabikorwa bayo mu gucunga umutekano, aribo rokodifensi (local defense), inkeragutabara n’urwego rwa community policing n’abaturage.

Assistant inspector of police Uwimana Daniel, waturutse muri serivisi z’ubuvuzi za Polisi y’igihugu ukuriye iki gikorwa, yavuze ko muri rusange aba bafatanyabikorwa mu gucunga umutekano babafasha ari uko ari bazima, bityo bakaba baje kubapima ngo barebe aho ubuzima bwabo buhagaze.

AIP Uwimana yavuze ko kwipimisha Sida ari ubushake bw’umuntu, ariko ni n’uburenganzira adakwiye kwivutsa.

Abaturage bavuye mu muganda bari ku murongo bategereje kwipimisha.
Abaturage bavuye mu muganda bari ku murongo bategereje kwipimisha.

Yabasobanuriye ko kwipimisha ku bushake bitareba abantu bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye gusa, ngo kuko hari n’ubundi buryo umuntu ashobora kwanduriramo butandukanye nko gutizanya ibyuma bikomeretsa n’ibindi.

Ibi bikorwa bya polisi ngo ntibigarukira mu gupima ku bushake agakoko ka sida gusa, ahubwo harimo no gukora ubukangurambaga mu kuyirinda.

Akarere ka Nyamasheke bakagabanije mu matsinda atanu, aho abaturage bo mu mirenge itatu bahurira hamwe bakipimisha, ubu bakaba bamaze gupima abaturage baje ku matsinda ane atandukanye, nyuma yo guhetura bakazabonana n’abacikanywe.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka