Nyamasheke: Ntawe ushobora kugira icyo akorera mu Kivu atabanje kwishyura rwiyemezamirimo
Imirimo ikorerwa mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke, irimo n’uburobyi ngo yaba yaragurishijwe rwiyemezamirimo n’ubuyobzi bw’amakoperative y’abarobyi bwacyuye igihe, ku buryo ibikorerwa muri icyo kiyaga byose bizajya bibanza gutanga umusanzu kuri uwo rwiyemezamirimo.
Ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubuyobozi bushya bw’amakoperative ntibukozwa ayo masezerano bufata nk’imikorere mibi ku bemeye kuyasinyisha.
Kugeza ubu hakaba hakibazwa amaherezo y’ayo masezerano, mu gihe azaba agishyirwa mu bikorwa kuko ubuyobozi bushya ntacyo bushobora gukora ku Kiyaga cya kivu budafite amafaranga kandi amafaranga bwayakuraga mu banyamuryango.

Umuyobozi mushya w’Amakoperative y’Abarobyi mu Karere ka Nyamasheke, Ndahayo Eliezer, avuga ko batunguwe n’amasezerano abo basimbuye bagiranye na rwiyemezamirimo akabaha amafaranga asaga miliyoni imwe n’ibihumbi magane ane (1,400,000frw) kugira ngo yishyuze amakoperative y’uburobyi yose akorera mu Kiyaga cya Kivu mu gihe cy’amezi atatu.
Ndahayo avuga ko bigoye gukomeza gucunga Ikivu nta mafaranga bafite, gusa akavuga ko bazishakamo ibisubizo byaba ngombwa bagakorera ubushake, Asaba inzego zibishinzwe nk’akarere cyangwa ikigo cy’igihugu gishinze amakoperative kureba niba ayo masezerano yujuje ubuziranenge.
Agira ati “Guhera muri Werurwe kugeza muri Gicurasi ntabwo twemerewe kwaka imisanzu abanyamuryango bacu, kuko ubwo bubasha bwatanzwe, ariko turasaba inzego zibishinzwe kureba niba ubwo bugure bukurikije amategeko”.

Ndahayo avuga ko ubuyobozi bwacyuye igihe bwisobanuye buvuga ko bwatse amafaranga rwiyemezamirimo kuko nta mafaranga yari ahari kugira ngo bubashe gukoresha inama rusange n’amatora. Nyamara ngo byaje kurangira ayo mafaranga aburiwe irengero kuko mu isanduku ngo bahasanze 1730 frw gusa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke by’agateganyo, Bahizi Charles, yirinze kugira byinshi abivuga ho, ariko avuga ko ibyabaye byose byaturutse ku mikorere mibi ya komite yacyuye igihe.
Akomeza avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo uburobyi mu Kiyaga cya Kivu burusheho gutera imbere mu musaruro no mu mutekano.
Agira ati “Abahoze ari abayobozi b’abarobyi bakoraga nabi ni yo mpamvu twasabye ko buhinduka, tuzakora ibishoboka kugira uburobyi burusheho gukorwa neza kandi mu mutekano usesuye”.
Bishatse kuvuga ko nta muntu ushobora kuroba mu kiyaga cya kivu adatanga umusanzu kuri rwiyemezamirimo muri aya mezi atatu, mu gihe ubuyobozi bushya bwatowe ku itariki ya 23 Mutarama 2015, bufite inshingano zo gushaka uko bucunga umutekano mu Kivu, ku mafaranga bishatsemo mu gihe ubundi byakorwaga bivuye ku misanzu y’amakoperative y’abarobyi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|