Nyamasheke: Nduwamungu yifuza kumenya aho akomoka n’irengero ry’ababyeyi be
Nduwamungu Jean Claude w’imyaka 26 urerwa n’umuryango wamutoraguye mu karere ka Nyamasheke avuga ko yayobewe irengero ry’ababyeyi be ndetse akaba atibuka aho bari batuye.
Nduwamungu avuga ko yibuka ko Jenoside yabaye baba aho bita ku Kimicanga akibuka ko papa we yitwaga Ngango Jean Marie Vianney akaba yari umwarimu mu mashuri abanza muri Ste Famille naho mama we akaba yaritwaga Mukarubuga Vestine, baririrwanaga mu rugo.
Mu gihe ngo amasasu yari abaye menshi yumvise papa we avuga ngo aratabaye, amaze kugenda abantu baraje bafata nyina bukeye mu gitondo baramutwara.
Kuva icyo gihe ntiyongeye guca nyina iryera, ngo yumvaga bamutwaye bamubwira ko agomba kubazwa aho umugabo we ari bakamubwira ko ngo yagiye mu Nkotanyi.
Umwe mu baturanyi niwe watwaye uwo mwana Nduwamungu, kuko yabonaga nyina bamujyanye, bahita bahungira ku kiliziya ya Saint Michel.

Impunzi zabaga Saint Michel zaje gusohoka ziruka ngo abantu bari kuziteramo amabuye bakomeza bahunga, akomezanya n’abantu bajyaga mu karere ka Nyamasheke.
Ageze muri Nyamasheke yahahuriye n’umugira neza witwa Mukanyegamo Faina nibwo yatangiye kurerwa n’uwo muryango kugeza magingo aya.
Mukanyegamo avuga ko yamutoraguye aho bita kwa furere agasanga yarabyimbye amaguru, akaza no kumutwara muri Kongo bahunga bakaza kugarukana.
Nduwamungu asaba umuntu wese wamenya amaherezo y’ababyeyi n’aho bari batuye kuba yamubwira akamenya niba barapfuye cyangwa se bakiriho ndetse akaba yabasha kwibukiranya aho bari batuye.
Nduwamungu avuga ko yigeze kujya ku Kimicanga ngo acishirize arebe ko yamenya aho iwabo bari batuye arahayoberwa kuko yabonaga harahindutse kandi nta muntu abona ngo abe yamwibuka.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
claude ihangane kandi iki kibazo ugihuje na benshi kandi izi ni ingaruka za jenoside gusa mukomeze kwihangana nyuma y’ibyo mwanyuzemo ubuzima burakomeza
CLAUDE ndabona ufite amakuru afatika kumuryamgo wawe ntimpamvuki utagiye aho so yigishaga ngo ubaze kuricyo kigo ntihari kubura umuntu waba uzi Papa wawe cga akaguha andi makuru yabavandimwe b’iwanyu uzanashakishirize mubana mwaqkundaga gukina n’uwo muturanyi waguhunganye bwambere bizagufasha.
kuba yamaze kubivuga ubu byamaze gucyemuka bikaba byageze mu itangazamakuru , byoroshye