Nyamasheke: “Ndi Umunyarwanda” yagejejwe mu mashuri yisumbuye
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias arashishikariza urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye guharanira kubaka Ubunyarwanda muri bo birinda kugwa mu mutego w’amateka mabi y’ivanguramoko yaranze u Rwanda mu bihe byatambutse.
Ibi Dr Harebamungu yabivugiye mu karere ka Nyamasheke, ubwo ku gicamunsi cya tariki ya 31/01/2014 yaganiraga n’abanyeshuri bo mu mashuri ya Groupe Scolaire Saint Joseph/Nyamasheke ndetse n’abo muri Institut Sainte Famille/Nyamasheke (bakunze kwita mu Mataba) kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Dr Harebamungu Mathias yasobanuriye uru rubyiruko rw’abanyeshuri ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kubaka isano y’Ubunyarwanda nyabwo kandi ikaba ari yo yafasha Abanyarwanda kubana neza nta rwikekwe kuri buri wese.
Nk’urubyiruko, aba banyeshuri basabwe kuyishyigikira kandi bagaharanira ubumwe no kwiyumvamo Ubunyarwanda kuruta kwibona mu ndorerwamo z’amoko nk’uko byaranze amateka mabi y’u Rwanda rwo hambere.

Dr Harebamungu yabwiye urubyiruko ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari yo gahunda yonyine ishobora kubaka u Rwanda mu nzira zose kandi bigashingira ku ishema n’agaciro k’u Rwanda, Abanyarwanda bose bakwiriye guharanira, kabone nubwo haboneka inzitizi ariko ngo zigomba gushakirwa ibisubizo.
“Mu mu kubaka Ubunyarwanda tuzahura n’inzitizi ariko tugomba kuzirwanya”, nk’uko Dr Harebamungu yabivuze.
Mu bigaragara, abanyeshuri bishimiye ibiganiro bahawe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye ku buryo ubwo yasozaga ikiganiro bamubajije ibibazo bitandukanye kandi bisanzuye, ibyinshi bikagaragaza amatsiko uru rubyiruko ruba rufite yo kumenya byinshi ku mateka y’u Rwanda.

Dr Harebamungu yasubije ibibazo yabajijwe n’uru rubyiruko kandi akaba yabasabye kuvanaho igihirahiro cya bamwe bita gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” uko bishakiye ndetse bakayitirira abantu bamwe na bamwe, maze abasobanurira ko iyi ari gahunda y’Igihugu naho ngo abayitirira abantu runaka ni abashaka kuyitesha agaciro ifite.
Dr Harebamungu yasabye aba banyeshuri ko bakomeza intambwe nziza yubaka Ubunyarwanda nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagize ati “Ndi Umunyarwanda dutangiye izabafashe kwereka amahanga ko nta wuzatumeneramo”.

Abanyeshuri biga mu bigo bya Saint Joseph na Sainte Famille muri Nyamasheke baganiriye na Kigali Today bahamije ko iyi gahunda ari ingirakamaro cyane kuko yatumye basobanukirwa amateka y’u Rwanda kandi ngo na bo bazayishyigikira banayigishe abandi kuko ari yo gahunda nziza yo guhuza Abanyarwanda.
Ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda” birimo gukorwa mu bigo by’amashuri acumbikira abanyeshuri mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, tariki ya 1/02/2014. Ibi biganiro bikaba byitabiriwe n’abanyeshuri basaga 850 bo muri ibyo bigo byombi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi gahunda ya ndi umunyarwanda ni umuti ukaze kandi umuti ukaze uravura , iyo bigitangira umurwayi ntawukunda, ariko iyo amaze gukira awushyira buri murwayi azi bari bahuje indwara, ndi umunyarwanda yakaye akabando ka buri munyarwanda aho ari hose
iyi gahunda igomba kwigishwa mu mashuri hose , abana bakayikurana maze bakirinda icyazabateranya kuko mu gihe bose baba bayivugaho rumwe, komeza imihigo rwanda yacu