Nyamasheke: “Ndi Umunyarwanda” yagejejwe mu mashuri yisumbuye

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias arashishikariza urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye guharanira kubaka Ubunyarwanda muri bo birinda kugwa mu mutego w’amateka mabi y’ivanguramoko yaranze u Rwanda mu bihe byatambutse.

Ibi Dr Harebamungu yabivugiye mu karere ka Nyamasheke, ubwo ku gicamunsi cya tariki ya 31/01/2014 yaganiraga n’abanyeshuri bo mu mashuri ya Groupe Scolaire Saint Joseph/Nyamasheke ndetse n’abo muri Institut Sainte Famille/Nyamasheke (bakunze kwita mu Mataba) kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Dr Harebamungu Mathias asanga "Ndi Umunyarwanda" ari yo yonyine yubaka Ubunyarwanda bwuzuye kandi ngo nihaboneka n'inzitizi zizavanwaho.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Dr Harebamungu Mathias asanga "Ndi Umunyarwanda" ari yo yonyine yubaka Ubunyarwanda bwuzuye kandi ngo nihaboneka n’inzitizi zizavanwaho.

Dr Harebamungu Mathias yasobanuriye uru rubyiruko rw’abanyeshuri ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kubaka isano y’Ubunyarwanda nyabwo kandi ikaba ari yo yafasha Abanyarwanda kubana neza nta rwikekwe kuri buri wese.

Nk’urubyiruko, aba banyeshuri basabwe kuyishyigikira kandi bagaharanira ubumwe no kwiyumvamo Ubunyarwanda kuruta kwibona mu ndorerwamo z’amoko nk’uko byaranze amateka mabi y’u Rwanda rwo hambere.

Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rwishimiye gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rwishimiye gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Dr Harebamungu yabwiye urubyiruko ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari yo gahunda yonyine ishobora kubaka u Rwanda mu nzira zose kandi bigashingira ku ishema n’agaciro k’u Rwanda, Abanyarwanda bose bakwiriye guharanira, kabone nubwo haboneka inzitizi ariko ngo zigomba gushakirwa ibisubizo.

“Mu mu kubaka Ubunyarwanda tuzahura n’inzitizi ariko tugomba kuzirwanya”, nk’uko Dr Harebamungu yabivuze.

Mu bigaragara, abanyeshuri bishimiye ibiganiro bahawe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye ku buryo ubwo yasozaga ikiganiro bamubajije ibibazo bitandukanye kandi bisanzuye, ibyinshi bikagaragaza amatsiko uru rubyiruko ruba rufite yo kumenya byinshi ku mateka y’u Rwanda.

Abanyeshuri bafashe akanya babaza ibibazo mu bwisanzure.
Abanyeshuri bafashe akanya babaza ibibazo mu bwisanzure.

Dr Harebamungu yasubije ibibazo yabajijwe n’uru rubyiruko kandi akaba yabasabye kuvanaho igihirahiro cya bamwe bita gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” uko bishakiye ndetse bakayitirira abantu bamwe na bamwe, maze abasobanurira ko iyi ari gahunda y’Igihugu naho ngo abayitirira abantu runaka ni abashaka kuyitesha agaciro ifite.

Dr Harebamungu yasabye aba banyeshuri ko bakomeza intambwe nziza yubaka Ubunyarwanda nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagize ati “Ndi Umunyarwanda dutangiye izabafashe kwereka amahanga ko nta wuzatumeneramo”.

Umuyobozi w'ishuri Institut Sainte Famille-Nyamasheke, Soeur Lucie Nagiruwishema yavuze ko ibiganiro kuri Ndi umunyarwanda bizubaka urubyiruko rw'u Rwanda.
Umuyobozi w’ishuri Institut Sainte Famille-Nyamasheke, Soeur Lucie Nagiruwishema yavuze ko ibiganiro kuri Ndi umunyarwanda bizubaka urubyiruko rw’u Rwanda.

Abanyeshuri biga mu bigo bya Saint Joseph na Sainte Famille muri Nyamasheke baganiriye na Kigali Today bahamije ko iyi gahunda ari ingirakamaro cyane kuko yatumye basobanukirwa amateka y’u Rwanda kandi ngo na bo bazayishyigikira banayigishe abandi kuko ari yo gahunda nziza yo guhuza Abanyarwanda.

Ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda” birimo gukorwa mu bigo by’amashuri acumbikira abanyeshuri mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, tariki ya 1/02/2014. Ibi biganiro bikaba byitabiriwe n’abanyeshuri basaga 850 bo muri ibyo bigo byombi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi gahunda ya ndi umunyarwanda ni umuti ukaze kandi umuti ukaze uravura , iyo bigitangira umurwayi ntawukunda, ariko iyo amaze gukira awushyira buri murwayi azi bari bahuje indwara, ndi umunyarwanda yakaye akabando ka buri munyarwanda aho ari hose

clement yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

iyi gahunda igomba kwigishwa mu mashuri hose , abana bakayikurana maze bakirinda icyazabateranya kuko mu gihe bose baba bayivugaho rumwe, komeza imihigo rwanda yacu

mugeni yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka