Nyamasheke: Nanyuzwe n’ibikorwa by’amajyambere bari kugeraho –PM Murekezi
Minisitiri w’intebe, Murekezi Anastase yatangaje ko yanyuzwe n’ibikorwa by’amajyambere biri kugera mu Karere ka Nyamasheke birimo umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa, ashima uburyo urubyiruko ruri kwitabira gukora imyuga mu gakiriro ndetse ashima intera ibitaro bya Bushenge bigezeho mu guha serivisi nziza ababigana.
Ibi Minisitiri w’intebe yabivuze mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Nyamasheke kuwa gatanu tariki ya 30/01/2015.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yabanje gutambagizwa igice cy’umuhanda uri kubakwa uzwi ku izina rya Kivu belt, ukazava i Nyamasheke ugana i Rubavu unyuze i Karongi. Aha Minisitiri w’intebe yishimiye uburyo imirimo yo kubaka uyu muhanda iri kugenda, avuga ko ibibazo bito byagaragaye nabyo bizanozwa nk’aho byagaragaye ko hari ahatarubakwa kubera hari ubutaka burimo amaninda y’amazi.
Yagize ati “biragaragara ko umuhanda uri gukorwa neza ku buryo bushimishije ibibazo bike bihari bizanozwa mu minsi mike ku buryo bigaragara ko imirimo iri gukorwa neza, nabishimye”.

Minisitiri w’intebe kandi yanyuzwe n’ibikorwa biri gukorerwa mu gakiriro ka Nyamasheke aho yavuze ko bigaragara ko hari intambwe iri guterwa urubyiruko rukihatira gukora ibijyanye n’imyuga bikunganira ibikorwa bakoraga by’ubuhinzi n’ubworozi.
Asura ibitaro bya Bushenge, Minisitiri w’intebe yashimye intera ibi bitaro bigezeho mu guha serivisi nziza ababigana ndetse bikaba bitakiri ibitaro by’akarere ahubwo ari iby’intara, abisezeranya abaganga b’inzobere kuko bakiri bake.

Ibi bitaro bizaba byabonye interineti yihuta ya fibre optique bitarenze ukwezi kwa Kanama uyu mwaka kandi bitarenze uku kwezi kwa Gashyantare Akarere ka Nyamasheke kagomba kuba karangije imirimo yo kugeza amazi muri ibi bitaro.
Yagize ati “ibi bitaro bigeze ku ntera ishimishije nyuma yo gusenywa n’umutingito ubu bikaba byarongeye kubakwa bikaba byuzuye, bafite ibikoresho bigezweho, bafite abaganga b’inzobere kandi batanga serivisi nziza, ku buryo batanga icyizere ko bazagera kuri byinshi mu guha serivisi nziza ababagana”.
Minisitiri w’intebe yasabye abayobozi b’ibi bitaro kongera guhugukira ibyo kuringaniza urubyaro kuko bitaratera imbere muri ibi bitaro, abizeza inkunga ya leta kugira ngo ibi bitaro bikomeze gutera imbere.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|