Nyamasheke: Mureke mbe nduhutse ndekere n’abandi bakore -Habyarimana

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste aratangaza ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere kuko imbaraga zari zimaze kumubana nkeya, akaba yahaye abandi urubuga ngo nabo batange umusanzu wabo.

Ubwegure bwa Habyarimana wari umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke bwemewe n’inama njyanama y’akarere yateranye mu gitondo cyo kuwa 8/1/2015.

Mu ibaruwa yasomwe n’umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Ndashimye Léonce, Habyarimana yagaragaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ashimira abo bakoranye kandi abizeza ko bazahorana hafi.

Habyarimana yashimiye abo bafatanyije mu myaka amaze ari umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke.
Habyarimana yashimiye abo bafatanyije mu myaka amaze ari umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke.

Umuyobozi ucyuye igihe yahise ahabwa umwanya ngo asobanure impamvu ze bwite no kwemeza niba koko ari we wanditse iyo baruwa.

Habyarimana yavuze ko ari we wanditse iyo baruwa yo kwegura kandi ko yeguye kuko yabonaga ingufu zo kuyobora akarere zari zimaze kumubana nke, bityo akaba yahisemo kurekera abandi ngo bakomereze aho yari ageze.

Yagize ati “iyo umuntu ari kwiruka ageraho akananirwa akagenda gahoro nyamara akibwira ko ari kwiruka, abamureba bakabona atakiva aho ari, twatangiranye intege nyinshi ariko biragaragara ko zari zimaze kuba nkeya, none mureke mbe nduhutse ndekere n’abandi bakore”.

Habyarimana yasabye abajyanama kumufasha gushimira umuryango RPF-Inkotanyi wamugize icyo yari aricyo avuga ko azakomeza gukorera u Rwanda uko intege ze zizaba zikibimwemerera.

Habyarimana yeguye kuko imbaraga zari zimaze kumubana nke.
Habyarimana yeguye kuko imbaraga zari zimaze kumubana nke.

Nyuma y’iryo jambo ry’uwari umuyobozi w’akarere, abajyanama bose bafashe ijambo bashimiye uburyo bakoranye na Habyarimana Jean Baptiste, bavuga ko mu gihe bamaranye bagiye batwara ibikombe byinshi by’imihigo ndetse ko iterambere bamaze kugeraho rigaragara.

Abajyanama bavuze ko ubwo ari we wahisemo kwemeza ko ananiwe nta kundi byagenda uretse kwemera ubwegure bwe.

Visi perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yavuze ko babonye ubwegure bwa Habyarimana ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 7/1/2014 ndetse bakaba bamaze kubwemera bakaba bagiye gutanga raporo, nyuma y’iminsi 30 hakazaboneka umuyobozi mushya w’akarere.

Yagize ati “tugiye gutanga raporo yemeza ko twemeje ubwegure bw’uwari umuyobozi w’akarere, hanyuma tuzitoremo umuyobozi w’akarere mu minsi itarenze 30”.

Abagize inama njyanama bemeye ubwegure bw'uwari umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke.
Abagize inama njyanama bemeye ubwegure bw’uwari umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke.

Kuri ubu akarere ka Nyamasheke kagiye kuba kayoborwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles.

Habyarimana Jean Baptiste wasezeye ku buyobozi bw’akarere yari abimazeho igihe kingana n’imyaka 5 kuko yabitangiye ku itariki ya 01/09/2009, aho aka karere kagiye kegukana ibikombe by’imihigo.

Biravugwa ko ikibazo cyo gutanga imibare idahuye n’ukuri hagamijwe kwerekana ko imihigo yagezweho ku cyegereranyo cyo hejuru kandi atari byo mu bwisungane mu kwivuza, byaba biri mu byateye ukwegura k’uyu muyobozi mu gihe abashinzwe ubwisungane mu kwivuza bagikurikiranwa n’ubutabera.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 11 )

nibyo birarambiranye ibyimibare mihimbano yubwisungane mu kwivuza (mutuel de sante ) nimibare yabana barwaye bwaki

alias yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

Mubyukuri jye kugiti cyanjye byumwihariko ndashimira Formal Nyamasheke Mayor HABYARIMANA J.B yarangwaga no gutega amatwi abaturage ndetse no kwita kwiterambere ryabo ,yarakoze Imana imukomereze ubutwari yari umugabo usesengura akagira ubushishozi mubyo akora .

emmanuel Musenge yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

iminsi yumujura ni 40 nyuma yandigijimana mwafatikanyije kwiba no guhohotera abakozi ngo ntakazi bazi kuberako batabareka ngo mwibe akarere leta nidufashe ite uyumugabo muri yombi ndetse nimitungo ye ifatwe kuko yose yavuye mumafaranga ya rubanda twe turabivuga nkabanye nuyumugome ubivangamo nudutwenge mubuzima ineza uyisanga imbere ndetse ninabi nayo urayihasanga jovith nabandi murarye muri menge dushimiye intara yiburengerazuba ku kazi keza ikomeje gukora uyumugabo niryarya mbi naho jean pierre we yari gipfu hasigaye uwitwa jovith nawe ibye tuzabyumva

poto yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

iminsi yumujura ni 40 nyuma yandigijimana mwafatikanyije kwiba no guhohotera abakozi ngo ntakazi bazi kuberako batabareka ngo mwibe akarere leta nidufashe ite uyumugabo muri yombi ndetse nimitungo ye ifatwe kuko yose yavuye mumafaranga ya rubanda twe turabivuga nkabanye nuyumugome ubivangamo nudutwenge mubuzima ineza uyisanga imbere ndetse ninabi nayo urayihasanga jovith nabandi murarye muri menge dushimiye intara yiburengerazuba ku kazu keza ikomeje gukora

poto yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

iminsi yumujura nimirongo ine nyuma ya ndagijimana ubu ni habyarimana ndibuka akoresha imyiherero yogutuka aboakozi uyumugabo yarumugome ubivanga udutwenge gatarena arajyahe gusa agomba gukurikiranwaa nubutabera akaryoza ibya rubanda yariye.

j claude yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

yarakwiye kuruhukira muri gereza nicyo cyamushobora yahoraga yigamba ko tutazi uko igihugu kiyobowe ko ntawamukoraho

RWIZA yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

HABYARIMANA JB AHITE ATABWA MURI YOMBI ABAZWE UBUSAMBO BWE YAKORANYE NA NDAGIJIMANA JP HASIGAYE KANDI UWITWA BIKORIMANA SILAS UFITE DIPLOME YIGICUPURI YO MURI CONGO ATARAHIZE YABONYE ABIFASHIJWEMO NA HABYARIMANA NA NDAGIJIMANA, BYARAVUZWE ARIKO IMBARAGA Z AMAFARANGA ZIRAHITAMBIKA IGIHE NI IKI RERO AFATWE.

RWANDA yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

ABAKOZI BAHOHOTEWE NA HABYARIMANA JB BAZABIGENZE UTE? TWARWANIRAGA ISHEMA RY IGIHUGU MUGIHE WE YAGISAHURAGA!

nyamasheke yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Nyamasheke abaturage bari mu gahinda. nibwo nabona umuyobozi wegura abaturage bose bakababara. ubonye ngo aragenda ntamuntu afitanye ikibazo n’umwe (ndavuga abafite umutima wo kubaka igihugu) Imana imufashe aho azanyura hose azongera agire aho ayobora kuko afite impano karemano. ngaho abayobora ni muyobore.

Abaye nka zidane kuko yeguye agishoboye nuyu mwaka yifuzaga igikombe cy’imihigo, uwo asigiye ntatatire icyo gitekerezo

daniel yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

RUSWA YE, UBUGOMWE BWE BWO GUHOHOTERA ABAKOZI NAGENDE KANDI ANAKURIKIRANWE MU BUSAMBO BWE NA NDAGIJIMANA

nyamasheke yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Icyakora niba yeguye kuko yari amaze kunanirwa welland good nareke n’abandi bayobore n’ubundi ubyina cyane wageraho ugasobanya.Ariko nta wakibagirwa iterambere yari agejeje ku baturage be .Aho uzi insinga z’amashanyarazi zinyuze mu ntoki hirya no hino mu karere ke! Gusa ariko ufashe umwanzuro wa kigabo niba ntawabigutegetse.Reka n’abandi bayobore.

kamana jeanpaul yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka