Nyamasheke: Inzego z’ibanze zirasabwa kwita ku bibazo by’abaturage

Inzego zitandukanye zirimo intumwa za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Umuvunyi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, tariki 17/02/2014 zaganiriye n’abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri zinabakemurira ibibazo kugira ngo bigabanye imanza n’amakimbirane.

Ibi bibazo byakemuriwe mu nama y’ihuriro ry’abaturage n’abayobozi hagamijwe gukemura ibibazo (Governance Clinic) mu murenge wa Nyabitekeri wo mu karere ka Nyamasheke, bikaba biri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, aho ubuyobozi buganira n’abaturage kuri gahunda z’imiyoborere myiza ndetse bagafatanyiriza hamwe gukemura ibibazo baba bafite.

Ibi biganiro byaranzwe n’umwanya w’ibitekerezo by’abaturage, bagarutse ku byiza bagezeho babikesha imiyoborere myiza ya Leta y’u Rwanda birimo imihanda, umuriro w’amashanyarazi ndetse bakizera ko n’amazi meza atarabageraho ku bwinshi azabageraho.

Abaturage b'umurenge wa Nyabitekeri basabwe kugira uruhare mu ikemurwa ry'ibibazo byabo.
Abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri basabwe kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo byabo.

Ibibazo by’abaturage byabarijwe mu ruhame byagiye bihabwa ibisubizo ndetse ibindi bihabwa inzira yo gukemukamo kandi ababishinzwe bagasabwa kubikemura n’uko bigomba gukorwa. Mu gukemura ibibazo kandi, aho byabaga ngombwa, izi nzego zahamagazaga abashinzwe kubikemura by’umwihariko bakabitangaho ibisobanuro.

Muri ibi bibazo, hagaragayemo iby’akarengane ndetse n’ibindi byagaragajwe n’abaturage ko bishingiye kuri ruswa ndetse n’ibishingiye kuri serivise mbi maze inzego zitandukanye zifata umwanzuro w’uko hakwiriye gushyirwaho ingamba zo gukemura ibyo bibazo bigaragara nk’ingutu muri uyu murenge wa Nyabitekeri kuko binyuranya n’amahame y’imiyoborere myiza.

Izi nzego kandi zanenze mu ruhame abayobozi ku rwego rw’imidugudu n’utugari batubahiriza inshingano zabo ndetse bamwe ugasanga bahutaza abaturage no kubatuka aho kugira ngo babahe serivise nziza nk’uko biba biteganywa, maze babasaba ko bakwiriye kumva neza inshingano y’ubuyobozi bafite bagaha serivise nziza ababagana. Aha, hakaba habayemo no kwihanangiriza bamwe na bamwe ku myitwarire idahwitse ndetse no gutanga serivise mbi bagaragaza.

Ahakemangwa serivise, abazishinzwe bahagurutswaga mu ruhame bagatanga ibisobanuro.
Ahakemangwa serivise, abazishinzwe bahagurutswaga mu ruhame bagatanga ibisobanuro.

Bonny Mukombozi, Umushakashatsi mu miyoborere muri RGB avuga ko iri huriro ry’abaturage n’abayobozi hagamijwe gukemura ibibazo (Governance Clinic) ari urubuga rukuraho inzitizi ku miyoborere myiza kuko ari na byo bidindiza iterambere rusange ry’igihugu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya akarengane mu Rwego rw’Umuvunyi, Rumaziminsi Ntagwabira Séraphin ari na we wari uyoboye itsinda ryavuye ku rwego rw’igihugu, yasabye abaturage ko bakwiriye kwishimira imiyoborere myiza u Rwanda rwimakaje kandi bagaharanira kurinda ibyiza bagejejweho n’imiyoborere myiza.

Aba baturage basabwe gufatanya gukemura ibibazo byabo bahereye mu muryango, mu mugoroba w’ababyeyi ndetse no mu midugudu batuyemo kuko ngo izo nzego ni zo ziba zishobora kubafasha mu buryo bw’umwihariko mu kumvikana no gukemura ibyo bibazo.

Itsinda ry'inzego zitandukanye zo ku rwego rw'igihugu ndetse n'akarere zari zamanutse mu murenge wa Nyabitekeri gukemura ibibazo by'abaturage.
Itsinda ry’inzego zitandukanye zo ku rwego rw’igihugu ndetse n’akarere zari zamanutse mu murenge wa Nyabitekeri gukemura ibibazo by’abaturage.

Ndahiro Innocent ukora muri MINALOC mu ishami rishinzwe imiyoborere myiza asaba inzego z’ibanze mu mirenge, utugari n’imidugudu kwegera abaturage bakaganira kugira ngo babakemurire ibibazo aho bari kuko ngo iyo bidakozwe usanga abaturage birirwa biruka mu nzego nkuru z’igihugu bajyana ibibazo, bityo ngo bibakenesha cyane.

Ku baturage na bo basabwa kugira indangagaciro yo kwishakamo ibisubizo, bityo bakajya bagira uruhare mu gukemura ibibazo byabo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles yasabye inzego z’ubuyobozi mu murenge wa Nyabitekeri gukora ibishoboka kugira ngo ibibazo by’abaturage bijye bikemuka ku gihe kandi abasaba gutanga serivise nziza zibereye abaturage kuko ari zo ndangagaciro zibereye umuyobozi.

Rumaziminsi Ntagwabira Séraphin, Umuyobozi ushinzwe gukumira akarengane mu Rwego rw'Umuvunyi, ubwo yaganiraga n'abaturage b'umurenge wa Nyabitekeri.
Rumaziminsi Ntagwabira Séraphin, Umuyobozi ushinzwe gukumira akarengane mu Rwego rw’Umuvunyi, ubwo yaganiraga n’abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri.

Iki kiganiro cyafashe umwanya munini ariko uko amasaha yakomezaga gukura, wabonaga abaturage bafite inyota yo gukomeza kumva ubutumwa bujyanye n’imiyoborere myiza kandi bishimira imikemukire y’ibibazo byabo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kubaha abatutage dore ko aribo baba bakorera kandi iyo batabafashije usanga ingaruka zibagarukaho. ubwubahane , ubwuzuzanye niyo soko ijyana ku majyambere arambye

mukombozi yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

abatutage bagomba gukemurirwa ibibazo kandi bakitabwaho muri byose

muhima yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

ariko rero abayobozi bo munzigo nakita izo hasi umurenge ndetse na nutugari , usanga hari igihe bifata nk’abana batese cg bararezwe bajeyi usanga bategereza ba nyina ngo babakarabye cg babagaburire, ubu nabo baba bategereje muzehe ngo ariwe ubicyemura, ntibyakabaye pe kuko nawe aba afite byinshi byo gukora , umuti nwibibazo muba muwufite mwajya muwutanga koko/ ibibazo bikava munzira tukikomereze iterambere, kandi sha hari nigihe usanga ari ibibazo wakurikiranye neza wabonera ibibazo.

matayo yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka