Nyamasheke: Imyiteguro y’Itorero ryo ku Rugerero igeze ahashimishije

Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Hakizimfura Jean Chrysostome, aremeza ko gutegura itorero ryo ku rugerero rigizwe n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri ako karere bigeze ahashimishije.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Itorero ry’Igihugu n’abatoza b’Intore tariki 08/11/2012, abayitabiriye bunguranye ibitekerezo byagenderwaho kugira ngo umusaruro wo gutoza urubyiruko gukunda igihugu uzagerweho abo banyeshuri babyishimiye.

Kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza abanyeshuri ndetse n’abazabatoza bazashyirwa ku ma-site abegereye hashingiwe ku mirenge baturukamo.

Biteganyijwe ko iri torero rizatangira tariki 30 Ugushyingo rigasozwa ku wa 22 Ukuboza. Ikigamijwe kikaba ari ugutoza uru rubyiruko umuco wo gukunda Igihugu ujyana n’ubwitange bwo gukora ibikorwa bifite inyungu rusange.

Ntivuguruzwa Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka