Nyamasheke: Impanuka zihoraho muri Nyungwe no mu nkengero zayo zavugutiwe umuti

Mu gihe muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe no mu nkengero zayo cyane cyane ahitwa mu Gisakura hakunze kuvugwa impanuka za hato na hato akenshi zikorwa n’imodoka z’inyamahanga ziba zipakiye ibintu biremereye, ibintu bikangirika ndetse zikica n’abantu, hamaze gushakwa igisubizo cyo kubihagarika.

Ibi bisubizo birimo kongera ibyapa biburira abayobozi b’ibinyabiziga, kwimura abaturage baturiye hafi y’ahantu bashobora kujya mu kaga ndetse no gushyira ho ibyuma birinda imodoka kurenga umuhanda.

Ibi ni bimwe mu byavuye mu rugendo umunyamanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Dr Nzahabwanimana Aléxis yagiriye mu Karere ka Nyamasheke ku wa 20-21 Mata 2015.

Dr Nzahabwanimana yavuze ko impanuka zibera mu gisakura zishakirwa umuti urambye.
Dr Nzahabwanimana yavuze ko impanuka zibera mu gisakura zishakirwa umuti urambye.

Byari bimaze kumenyerwa ko impanuka ziba umunsi ku munsi muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe no mu nkengero zayo ahanini zigakorwa n’ibimodoka binini by’abanyamahanga baba bapakiye ibintu bitandukanye akenshi baba bagemuye muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Abatwara izi modoka bakunze kugaragaza ko bakora izi mpanuka kuko banyura muri Nyungwe bakata amakorosi menshi kandi bikaba bitoroshye guhagararamo kuko nta tumanaho rihaba.

Ibi ngo byatumaga barisoza amapine yashyushye bigakubitana n’ahantu hahanamye baca basohotse muri Nyungwe hataba icyapa na mba kibaburira, bakagera mu Gisakura babuze amaferi bagakora impanuka gutyo.

Imwe mu mpanuka ziherutse kubera mu gisakura.
Imwe mu mpanuka ziherutse kubera mu gisakura.

Nyuma y’ibi bibazo bitandukanye byagiye bivugwa kenshi, Dr Nzahabwanimana yasabye ko mu gihe cya vuba abaturage batuye mu Gisakura bashobora kugerwaho n’impanuka bimurwa, ndetse hagashyirwaho ibyapa biburira abatwaye ibinyabiziga, bagashyiraho kandi n’ibyuma bitangira imodoka mu gihe hagishakwa ikindi gisubizo kirambye.

Agira ati “Twafashe ibyemezo twibwira ko bizadufasha guca impanuka muri aka gace, turongera ibyapa biburira ndetse tuzashyiraho vuba ibyuma bitangira imodoka, kandi turashaka ko abaturage bari ahantu hashobora kugerwaho n’impanuka bakwimurwa vuba”.

Nibura mu mezi abiri ashize mu ishyamba rya Nyungwe ndetse no mu nkengero zaryo hamaze kuba impanuka zirenga 10, zimaze gukomeretsa abantu benshi ndetse zikanahitana abantu.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 3 )

mbega byizaaaaaa! ndabishimye yenda impanuka zahitanaga abantu n’ibintu zahagarara.

Jean Claude NZIGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

Iyi myanzuro yiyi nama ifite akamaro cyane Kdi nizeyeko hari icyo bizahindura kigaragra ndetse bikanavana abayuriye centre ya Gisakura mukagaga bahora baterwa n’impanuka zahato na hato.

Eric yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

ni byiza niba hafashwe izo ngamba maze abahtanwa n’izi mpanuka barengerwe kugeza no kuri zero ku ijana

kigabo yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka