Nyamasheke: Imiryango 50 y’abatishoboye yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo

Imiryango 50 y’abatishoboye batagiraga aho batuye bo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Gatanu tariki 05/07/2013 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nganzo mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga wubatswe n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (Croix-Rouge).

Abaturage bubakiwe aya mazu bishimiye ko uyu mudugudu wakemuye ikibazo cy’amacumbi bajyaga bahura na cyo. Naho ubuyobozi bwo bukabasaba ko kuba babonye amacumbi byababera imbarutso yo kwigira no gutera imbere.

Umudugudu wa Nganzo watujwemo imiryango 50 y'abatishoboye.
Umudugudu wa Nganzo watujwemo imiryango 50 y’abatishoboye.

Abiganje muri uyu mudugudu ni abahungutse bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (R.D.C), abafite ubumuga n’abo amateka agaragaza ko bari barasigajwe inyuma. Aba baose bakaba batari bafite aho batuye kuko babagaho mu buryo bwo gusembera nk’uko babivuga.

Umwe mu batujwe muri uyu mudugudu witwa Munganyinka Drocella wahungutse ava muri Congo yavuze ko yaje nta mikoro na make afite ariko ubu akaba yishimira ko yabashije kubona icumbi ribereye.

Izi nka ziri mu kiraro rusange ni izo kubafasha kubona ifumbire no kwiteza imbere.
Izi nka ziri mu kiraro rusange ni izo kubafasha kubona ifumbire no kwiteza imbere.

Jovith Habyarimana, umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi mu karere ka Nyamasheke, yashimiye Croix Rouge yafashije mu kubaka uyu mudugudu w’icyitegererezo kandi abwira abawutujwemo ko bagomba kubakira ku musingi babonye bagashobora kwiteza imbere.

Appolinaire Karamaga, umunyamabanga Mukuru wa Croix-Rouge y’u Rwanda, yabwiye abubakiwe uyu mudugudu ko bakwiriye kuwufata nk’urufunguzo rw’iterambere ryabo kandi ashimira ubufatanye bwiza bagiranye n’akarere n’uruhare rw’abagenerwabikorwa bagiye bakora ibikorwa by’umuganda kuko byatumye uyu mudugudu wuzura mu gihe gito.

Inzu imwe ituwemo n'imiryango ibiri.
Inzu imwe ituwemo n’imiryango ibiri.

Nathan Ntwari, ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi, yasabye abahungutse ko bakwiriye gushishikariza abo basize mu mashyamba ya Congo gutahuka kuko mu Rwanda ari amahoroi kandi abasaba ko izi nyubako bubakiwe bazifata neza bazirinda kwangirika.

Croix Rouge yubatse aya mazu 50 mu karere ka Nyamasheke nyuma yo kubaka indi midugudu mu turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera yatujwemo abahoze ari impunzi z’Abanyarwanda zavuye mu gihugu cya Tanzania.

Abayobozi ku nzego zitandukanye batashye umudugudu wa Nganzo.
Abayobozi ku nzego zitandukanye batashye umudugudu wa Nganzo.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Nganzo wubakiwe abatishoboye ugizwe n’inzu, ibikoni, ubwiherero kandi ukaba waragejejwemo amazi meza.

Abatujwe muri uyu mudugudu bahawe n’ibikoresho byo mu rugo mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka ndetse akarere ka Nyamasheke kabagabira inka 10 zo kubavana mu bukene.

Umushinga wose wo kubaka uyu mudugudu ukaba waratwaye amafaranga agera kuri miliyoni 180 z’amanyarwanda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka