Nyamasheke: Imihigo 17 yagezweho 100% naho 23 iri munsi ya 50%
Mu mihigo 85 akarere ka Nyamasheke kahize muri uyu mwaka wa 2012-2013, 17 muri yo yamaze gushyirwa mu bikorwa 100% naho 23 iracyari munsi ya 50%.
Ibi byagaragajwe kuwa mbere, tariki 28/01/2013, ubwo akarere ka Nyamasheke kakorerwaga isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu gihe cy’amezi atandatu atambutse umwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013 utangiye.
Mu gihe imihigo myinshi iri ku gipimo cyo hagati ya 50 na 99%, akarere ka Nyamasheke gashimirwa aho kageze mu mezi 6 arangiye kandi aho kageze hagatanga icyizere ko n’imihigo isigaye izaba yagezweho mbere y’uko umwaka w’ingengo y’imari urangira.

Ubwo yagaragazaga uko imihigo yashyizwe mu bikorwa mu gihe cy’amezi 6 atambutse umwaka w’ingengo y’imari utangiye, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ko imihigo 17 muri iyo yamaze kugerwaho 100% kandi ko muri rusange 72% by’imihigo yose yamaze gushirwa mu bikorwa ku kigero kiri hejuru ya 50%.
Cyakora na none hari imihigo igera kuri 23 iri ku gipimo kiri munsi ya 50% mu gushyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi w’akarere yatangaje ko nta mpungenge z’iyi mihigo iri munsi ya 50% mu gushyirwa mu bikorwa kuko ivugururwa ry’ingengo y’imari ritanga icyizere kuri aka karere cy’uko izagerwaho nta ngorane.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe igenamigambi, Rugamba Egide wari uyoboye itsinda rigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu karere ka Nyamasheke yagaragaje ko muri rusange bishimira uko akarere ka Nyamasheke gashyira mu bikorwa imihigo y’uyu mwaka, by’umwihariko ko ibikorwa bikenera amafaranga, amasoko yabyo yamaze gutangwa.
Uyu muyobozi kandi yashimiye abakozi b’akarere ka Nyamasheke uburyo basobanukiwe n’ibyo bakora kandi bakaba babisobanura neza mu buryo bwumvikana.
Ikindi gishimwa n’Umuyobozi Mukuru w’Igenamigambi ni ukuntu imishinga ikorwa n’akarere ka Nyamasheke ijyanye n’imiterere y’aka karere kandi ikaba ifite inyungu ku baturage bako.

Nyamaswa Rukundo Emmanuel, ushinzwe guhuza gahunda z’iterambere ry’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba wari muri iki gikorwa cy’isuzuma ry’imihigo, na we yashimye intambwe akarere ka Nyamasheke kamaze gutera mu rwego rw’imihigo kandi atanga inama zo kugira ngo ibitarakorwa bikorwe neza kurushaho.
Imihigo y’uturere ni ibikorwa bitandukanye bikorerwa abaturage kandi bikagira impinduka mu buzima bwabo.
Nubwo imihigo isa n’irushanwa ku turere tugize Igihugu, abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu basaba abakorera mu nzego z’ibanze guha agaciro ibikorwa bigira impinduka mu buzima bw’abaturage kuruta gushaka amanota n’ibikombe gusa kuko icyo gihe byasa n’ubucanshuro kuruta guharanira inyungu z’abaturage umuyobozi aba ashinzwe kuyobora.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|