Nyamasheke: Ikigo cy’Umutungo Kamere kirashima intambwe yatewe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Jewoloji na Mine mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA), Dr Biryabarema Mike arashima intambwe imaze guterwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Nyamasheke kuko abacukuzi bamaze kuva mu bucukuzi gakondo bakaba bakora ubujyanye n’igihe.

Ibi Dr Biryabarema yabitangaje nyuma yo gusura Koperative na Kompanyi z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zikorera mu karere ka Nyamasheke ku wa 21/08/2013.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RNRA, Dr Biryabarema Mike ari kumwe n’Umuyobozi w’abacukuzi mu Ntara y’Iburengerazuba, Faida JMV basuye Kompanyi yitwa “Calliane Mines Ltd” ikorera mu murenge wa Kanjongo ndetse na Koperative CODINYA (Cooperative Duhuze Imbaraga Nyamasheke) ikorera mu murenge wa Cyato, hose mu karere ka Nyamasheke.

Abayobozi ba CODINYA beretse Umuyobozi wungirije wa RNRA urutare bagezeho rugizwe n'amabuye y'agaciro gusa (Coltan na Gasegereti).
Abayobozi ba CODINYA beretse Umuyobozi wungirije wa RNRA urutare bagezeho rugizwe n’amabuye y’agaciro gusa (Coltan na Gasegereti).

Dr Biryabarema avuga ko nyuma y’uru ruzinduko rwe rwari rugamije gusura abacukuzi b’amabuye y’agaciro hagamijwe kureba imirimo yabo aho igeze mu buryo bw’imikorere myiza yo kurinda abantu no kuzamura umusaruro, ndetse no gutanga inama, yishimiye urwego rwiza izi nzego z’abacukuzi zateye.

Dr Biryabarema yishimira ko izi nzego z’abacukuzi b’amabuye zazamuye imibereho myiza y’abakora mu bucukuzi ku buryo bujyanye n’ibikoresho byo kubarinda ndetse n’uburyo bw’ubwishingizi, bwari ikibazo mu bihe byashize kandi byose bikajyana no kurengera ibidukikije.

Dr Biryabarema avuga ko igisigaye ari uko aba bacukuzi bashyira imbaraga mu kongera umusaruro bitewe n’uko bafite amabuye menshi mu birombe byabo.

Umuyobozi w'Abacukuzi mu Ntara y'Iburengerazuba, Faida JMV asobanurira Umuyobozi Mukuru wungirije wa RNRA ibikorwa bya Koperative.
Umuyobozi w’Abacukuzi mu Ntara y’Iburengerazuba, Faida JMV asobanurira Umuyobozi Mukuru wungirije wa RNRA ibikorwa bya Koperative.

Aha yongeye kubashishikariza ko bakwiriye gukora inyigo zigaragaza ingano y’amabuye ari mu butaka kugira ngo bamenye imbaraga bashyiramo ku buryo bashobora no gushaka abashoramari bafatanya ariko bazi ingano y’umusaruro uhari ndetse n’imashini zishobora gukoreshwa muri ibyo birombe.

Umuyobozi w’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburengerazuba, Faida JMV avuga ko kugira ngo iyi ntego yo kongera umusaruro igerweho abacukuzi bakorera muri iyi Ntara, by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke, bagiye kongera imbaraga mu bucukuzi bujyanye n’igihe kandi ko bagiye kwifashisha impuguke zizabakorera inyigo ijyanye n’ingano z’amabuye y’agaciro ari mu butaka bacukuraho kugira ngo babashe gushaka abandi bashoramari bafatanya ndetse babe bagana na banki zibahe inguzanyo zo gushora muri uyu mwuga.

Iyo bamaze kubona ahari amabuye y'agaciro, CODINYA icukura amabuye yifashishije imashini zabugenewe.
Iyo bamaze kubona ahari amabuye y’agaciro, CODINYA icukura amabuye yifashishije imashini zabugenewe.

Faida avuga ko abacukuzi bo mu Ntara y’Iburengerazuba biyemeje kugira uruhare rugaragara kugira ngo bagere ku ntego y’uko mu mwaka wa 2017, u Rwanda ruzaba rwinjiza miliyoni 400 z’amadolari ziturutse mu mabuye y’agaciro.

Intara y’Iburengerazuba iza ku isonga mu kugira amabuye y’agaciro menshi mu gihugu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka