Nyamasheke: Idini Methodiste Libre ryimitse Abapasitori 5 barimo n’umugore

Abayoboke b’idini ya Methodiste Libre ryo mu Rwanda biriwe mu birori ku cyumweru tariki ya 15/12/2013 ubwo muri iryo dini batangaga inshingano z’ubupasiteri ku bantu batanu mu mihango yabereye ahitwa Kibogora mu karere ka Nyamasheke.

Aba batanu bahawe ubupasitoro ni Ukizebaraza Léon Emmanuel, Mukayiranga Edith, Seyoboka Simeon na Ndayisaba Ezeckiel bo mu karere k’ivugabutumwa ka Kibogora ndetse na Uwimana Jonas wo mu karere ka Kinyaga.

Aba ni abapasitoro bahawe ubutumwa bushya muri Methodistes
Aba ni abapasitoro bahawe ubutumwa bushya muri Methodistes

Kuri aba hiyongereyeho pasitori Ntambabaro André wongeye gusubizwa mu murimo w’ubushumba nyuma y’igihe kinini awuvuyemo ndetse akaba yari yaranavuye mu by’iri dini byose.

Umushumba Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Mgr Samuel Kayinamura yasabye aba bashumba gukora ivugabutumwa riherekejwe n’ibikorwa ku buryo aho bazajya bazakora ivugabutumwa rikiza roho kandi rikita no ku mibiri.

Musenyeri Kayinamura yagaragaje ko intego z’Itorero Methodiste Libre ari ugukora ivugabutumwa rikiza roho ariko rikita no ku mubiri kuko ngo roho nziza igomba gutura mu mubiri muzima.

Aba bapasitori bimitswe kuri iki Cyumweru bakaba basabwe kubahiriza izi nshingano kugira ngo ubutumwa bavuga buherekezwe n’ibikorwa bihindura ubuzima bw’aho bari.

Pasitoro Edith Mukayiranga, umugore umwe rukumbi wahawe ubupasitoro, aha araramburirwaho ibiganza.
Pasitoro Edith Mukayiranga, umugore umwe rukumbi wahawe ubupasitoro, aha araramburirwaho ibiganza.

Musenyeri Kayinamura yagize ati “Tubategerejeho kuba abapasiteri b’inyangamugayo, b’intangarugero, bagera ikirenge mu cya Yesu Kristo mu byo yakoze ku isi birimo kwigisha no gukiza imitima y’abantu no kwita ku mubiri kuko aribyo Yesu yakoze. »

Uyu muvugizi wa Methodistes yavuze ko ngo ibyo Yesu yakoze byose kwari ukugenda agaburira abantu, abakiza uburwayi akabitaho, asaba n’abapasitoro bagenzi be gutera ikirenge muri icyo cya Yesu babihereye ku guhindura aho bari kandi bakahahindura heza cyane.

Pasitoro Mukayiranga Edith, umugore rukumbi wimitswe nk’umushumba muri Methodiste Libre yavuze ko anezerewe cyane kuko Imana yamugiriye icyizere ikamutoranya kugira ngo akore umurimo wayo.

Pasitoro Mukayiranga yavuze ko inshingano ahawe zisaba kwitanga kandi akaba abisanganywe ku buryo aho azajya hose azihatira kubikora kandi agaharanira gufatanya n’abakristo azayobora kurangwa n’icyerekezo cy’ibikorwa biramba.

Aba ni abasanzwe ari abapsitoro bari bitabiriye gusengera no kwakira bagenzi babo bahawe inshingano nshya.
Aba ni abasanzwe ari abapsitoro bari bitabiriye gusengera no kwakira bagenzi babo bahawe inshingano nshya.

Rev. Pastor Ukizebaraza Leon Emmanuel na we wimitswe nk’Umushumba yagaragaje akanyamuneza k’uko Imana imusohoreje isezerano yari amaranye igihe kirekire, dore ko yari amaze imyaka 3 yimenyereza uyu murimo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jovith wari uhagarariye ubuyobozi bwa leta muri ibi birori yashimiye idiini Methodiste Libre ko rigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere ka Nyamashek kandi agaragaza ko abakristo baryo bakora ibikorwa byiza bitandukanye bihindura ubuzima bw’abaturage.

Habyarimana Jovith akaba yasabye abakristo bo muri Methodiste Libre gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza kandi ibikorwa bakora na serivise batanga bikagaragara itandukaniro koko nk’abantu bamenye Yesu Kristo kandi bagera ikirenge mu cye.

Idini Methodiste Libre mu Rwanda rivuga ko rifite inkingi 5 rigenderaho zirimo ivugabutumwa, amajyambere rusange, uburezi, ubuvuzi, imibereho myiza no kwita ku batishoboye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

Felicitation kuri Eglise Methodiste Libre.
Murasobanutse cyane. Ibitaro byanyu birangwa n’isuku no kwakirana urugwiro ababigana mukomereze aho.
Byari kuba byiza iyo muturangira amaparuwasi mwatumyemo abo bayobozi bacu b’Abakozi b’Imana.

Mayoro yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Kugirano ube Pastor byigirwa mu yahe mashuri?

Lea Maribori yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka