Nyamasheke: Hasuzumwe ibibazo by’abaturage bo mu mirenge itanu izanyuzwamo umuhanda wa kaburimbo
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ndetse na Sosiyete y’Abashinwa “China Road and Bridge Corporation”, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20/11/2013 ryazengurutse imirenge itanu y’aka karere basuzuma ibibazo by’abaturage bikomoka ku ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Nyamasheke-Karongi.
Muri ibi bibazo, ibiza ku isonga birashingira ku kuba abaturage bagomba kuzimurwa baratinze kubona amafaranga y’ingurane cyakora ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bukavuga ko iki kibazo kizaba cyakemutse bitarenze ukwezi k’Ukuboza ngo kuko dosiye ibikurikirana irimo kwigirwa muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi kandi ngo iri hafi kurangira.

Kuri bamwe ngo bari batangiye gufata imyenda bakora ibikorwa bitandukanye byabafasha kuzimuka harimo no kugura ibibanza ariko ngo gutinda kw’amafaranga y’ingurane kwabateye igihombo.
Kuri ibi kandi hiyongereyeho kuba ibikorwa bya Sosiyete y’Abashinwa byasatiriye amazu y’abaturage akangirika kandi atarishyurwa maze hahita hafatwa icyemezo cy’uko mu gihe aba baturage batarishyurwa amafaranga y’ingurane, bava muri ayo mazu bakajya gukodesha andi mazu akwiriye kandi akazaba yishyurwa na Sosiyete y’Abashinwa “China Road and Bridge Corporation” yarenze ku masezerano ikegera amazu y’amaturage kandi izi neza ko nta muturage n’umwe ugomba kwimuka atarahabwa ingurane.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yasabye abaturage kuba bihanganye bagategereza amafaranga kuko ngo ashobora kuba yabagezeho mbere y’umunsi mukuru wa Noheri ya 2013 ariko kandi abasaba kuba bitondesheje ibikorwa byo kubaka kugira ngo bitazagwa mu mbago z’umuhanda, aho byasenywa kandi ntibyongere kwishyurwa ubugira kabiri.
Abaturage basobanuriwe ko ibikorwa by’inyubako zegereye umuhanda bigomba gutangirira byibura muri metero 22 uhereye hagati mu muhanda, bityo abaturage bakaba basabwa kwitonda kuko batamenya ahagarukira metero 22 kandi umuhanda utaracibwa.

Ikindi abaturage bagirwaho inama ni uko abifuza kubaka ku muhanda nyirizina bakwitonda, umuhanda ukabanza ukarangira kuko nubwo inzu yaba muri metero 22, hari igihe iyo bigeze mu gice cyo gutsindagira, ngo bitewe n’imashini zikomeye kandi ziremereye ayo mazu ashobora kwangirika.
Mu gihe iyo nzu isanzwe yubatswe ikangirika, biba ngombwa ko nyirayo arihwa ariko bikaba bishobora kugorana mu gihe umuntu yaba asenyewe n’ibikorwa by’umuhanda kandi yubatse abona neza ko inyubako ze azishyira mu ngorane.

Ibi bibazo by’abaturage baturiye umuhanda wa kaburimbo uhuza akarere ka Nyamasheke n’aka Karongi, uzwi nk’umuhanda “Mwityazo-Karongi” byasuzumwe mu mirenge itanu ya Kanjongo, Macuba, Kirimbi, Gihombo na Mahembe.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mushonga urasobanutse
Byigwe neza kabisa, kuko usanga ahenshi baragiye barengera amasambu y’abaturage kandi batabishyuye n’aho bishyuye bakabaha intica ntikize!