Nyamasheke: Hashyizweho “Imboni ya Ndi Umunyarwanda” mu midugudu
Mu rwego rwo kumvikanisha gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yimakaza isano y’Ubunyarwanda ihuza Abanyarwanda bose, mu karere ka Nyamasheke hatangiye kuboneka “Imboni ya Ndi Umunyarwanda” mu midugudu, zikaba zigamije gukangurira abaturage ibyiza bya gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kugira ngo abaturage bose bayigire iyabo.
Igitekerezo cy’Imboni ya Ndi Umunyarwanda mu karere ka Nyamasheke cyavukiye mu murenge wa Kagano, ubwo abayobozi bo mu nzego z’ibanze, by’umwihariko umurenge, utugari n’imidugudu bari mu biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama gushize, hagamijwe gusobanukirwa iyi gahunda kugira ngo izagere ku baturage bose binyuze mu nteko z’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ninzi, kagaragara nk’akavukiyemo iki gitekerezo, Munyambonera Patrick yabwiye Kigali Today ko Imboni ya Ndi Umunyarwanda ari umuntu ukora neza abandi bakamureberaho muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, “wa wundi wamaze kurenga ibintu by’amoko ku buryo yiyumvamo ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yamucengeye”.
Uyu ngo ni umuturage ushinzwe gushimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, akayikundisha abandi kandi akaba icyitegererezo muri iyi gahunda. Yongeraho ko Imboni ya Ndi Umunyarwanda atari umuyobozi ahubwo ko ari umuturage usanzwe wiyumvamo kuba impinduramatwara muri iyi gahunda.
Impamvu ngo ni uko iyo abaturage bahora babona abayobozi ari bo babigisha gahunda zitandukanye, ngo bagira ngo ni gahunda z’ubuyobozi gusa kandi iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikwiriye kuba iy’umuturage ubwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste na we yemeza ko umwanzuro w’uko muri buri mudugudu w’aka karere habamo Imboni ya Ndi Umunyarwanda wafatiwe mu biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda byatanzwe mu kwezi gushize kandi agashimira umurenge wa Kagano ko wahise ubishyira mu bikorwa mu rwego rwo kumvikanisha iyi gahunda mu baturage.
Habyarimana agaragaza ko Abanyarwanda bagize igihe kinini cyo kuba mu mateka mabi y’ivangura n’amacakubiri, bityo akabasaba ko bakumva neza iyi gahunda ihuriza hamwe Abanyarwanda.
Yongera kugaragaza ko hakiri urugendo runini kugira ngo iyi gahunda icengere mu baturage neza bitewe n’amateka mabi y’ivangura u Rwanda rwanyuzemo igihe kirekire ariko ngo abaturage bose bakwiriye gufatanyiriza hamwe kugira ngo bubake Ubunyarwanda.
Iyi gahunda y’Imboni ya Ndi Umunyarwanda ku rwego rw’umudugudu mu karere ka Nyamasheke igaragara nk’umusaruro waturutse ku biganiro bya gahunda ya Ndi Umunyarwanda byatanzwe mu mirenge yose y’akarere ka Nyamasheke no mu gihugu muri rusange kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 30/01/2014.
Ibi biganiro byahabwaga abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge, abahagarariye Ingabo na Polisi, abagize Inama Njyanama y’Umurenge, abayobozi b’utugari, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge, abahagarariye amadini, Intore, Abunzi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bicumbikira abana.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
numuti uziye igihe ningommbwa ko ugera kuri buri munyarwanda uwo ariww wese uri mugihugu ndetse nuri hanze yacyo, ndi umunyarwanda n’igisubizo kirambye cy’ ubumwe n’ubwiyunge leta yacu yatangiye imyaka 20 ishize, ije ariyo gushimangira no kunoza ubwiyunge bwabanyarwanda no komora ibikomere by’imitima yabenshi.